Rwanda: Uko Iby’Uvugwaho Kuriganya Za Miliyoni Nyinshi Z’amadolari Twabisanze

Mu minsi ishize mu Rwanda havuzwe inkuru ya Davis Manzi SEZISONI wavugwaho kwizeza abantu 500 kuzabungukira $4000 buri kwezi ku madolari menshi babikije ariko ntiyabikora arayarigisa.

Abantu bamuhaye miliyoni $10 ariko izo nyungu ntibazibona, bituma akurikiranwa.

Iyo Manzi Davis Sezisoni asobanura uko ibintu bimeze, wumva bifite indi sura.

Isoko ry’imari Online Forex Trading rifite imari ya buri munsi hirya no hino ku isi ingana na miliyari $6000,  akaba amafaranga afasha iki kigo aho kiri hose kugirira akamaro ubukungu bw’aho.

Mu buryo butandukanye n’uko bimeze ku bigo nka Ponzi n’ibindi bikora mu buryo bwa pyramid, isoko ry’imari Online Forex Trading rigura kandi rikagurisha amafaranga mu buryo by’ikoranabuhanga hakurikijwe amategeko azwi.

Muri Nzeri, 2023 Taarifa Rwanda yatangije iperereza ku mikorere igoye y’ubu bucuruzi.

Ikibazo cya Manzi Davis Sezisoni ubwanditsi bwacu bwasanze kihariye, gitandukanye n’uburyo cyavuzwe mu gihe gito cyatambutse.

Ubwo bagenzi bacu bandika mu Cyongereza basuraga Manzi yasobanuye uko ibintu biri.

Yemeza ko ari umuntu usanzwe, ubayeho nk’uko abandi Banyarwanda babayeho cyane cyane ababa mu mijyi.

Kubona ibyo umuntu afungura, kwishyurira abana ishuri, kwishyura amazi n’amashanyarazi n’ibindi bigoye Abanyarwanda nawe avuga ko bimugora.

Kuba abayeho atyo bituma hari uwakwibaza uko yaba yarariganyije abantu miliyoni $10 hanyuma akabaho nabi.

Avuga kandi ko hari amafaranga angana na 70% yayo avugwaho kuriganya angana na miliyoni $10 yarangije kwishyura ariko birirengagizwa.

Ikindi kibazo kihariye ni uko hari amafaranga menshi abashoramari bo mu birwa bya Seychelles bavugwaho kuba batarishyura abashoramari b’Abanyarwanda bashoye muri iryo soko ry’imari.

Iki ni ikibazo inzego z’u Rwanda zagombye kwinjiramo.

Abanyamategeko ba Manzi Davis Sezisoni basaba ko Leta zakorana kugira ngo iby’ayo mafaranga bikemurwe kuko hari miliyoni nyinshi z’amadolari ikigo cya Manzi Davis Sezisoni kigomba kwishyurwa.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yagombye kubijyamo.

Nubwo uwo mushoramari ari muri iki kibazo, ku rundi ruhande yaje no guhura n’ikindi cyo gufungwa kw’imitungo ye irafatitwa.

Ibye bisaba ko inzego zirinda kugira aho zibogamira ahubwo hakarebwa uko ibintu byacishwa mu mucyo.

Abanyamategeko ba Manzi bavuga ko hakwiye kubamo itumanaho riciye mu mucyo rigamije ko yaba Manzi n’abo bakorana barimo cya kigo cyo muri Seychelles bose bakurikiza ibyemeranyijweho.

Iyo mikorere niyo yatumye muri Gashyantare, 2024 hari imwe mu mitungo y’ikigo cya Manzi ifatirwa kandi, nk’uko abivuga, byaramudindije.

Niba u Rwanda rushobora gukurikirana abantu bahemukira Abanyarwanda ingero nka Rusesabagina na Sankara, rwananizwa n’iki gukurikirana abariganyije Abanyarwanda miliyoni nyinshi z’amadolari niba ibyo Manzi avuga bifite ishingiro?

Ikibazo cya The Online Forex Trading kigaragaza ko imikorere y’urwego rw’imari rukoresha ikoranabuhanga mu Rwanda rukwiye kunozwa.

Biranakwiye ko igihe cyagenwe cyo kwita kuri iyo dosiye cyongerwa kugira ngo ibigikubuyemo byose bijye ahagaragara.

Ubwe avuga ko biramutse bikozwe mu mucyo byatuma ahabwa ubutabera bikaba byanatuma ikigo cye kizanzamuka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version