Rwanda: Uko Umutekano Wo Mu Muhanda Wagenze Kuri Noheli

Izi cameras Abanyarwanda bise Sophia zabaye ingirikamaro mu kugabanya impanuka

Polisi itangaza ko muri rusange umutekano wagenze neza  kuri Noheli. Icyakora ngo hari impanuka ebyiri  zitagize uwo zihitana. No ku italiki ya 24, Ukuboza 2023, nta mpanuka nyinshi zabaye uretse ebyiri zabereye mu Karere ka Nyarugenge, imwe igahitana umumotari.

Hari n’indi yabereye  mu Bugesera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yabwiye RBA ko nta bibazo bikomeye byagaragaye ku munsi ubanziriza Noheli  no kuri Noheli nyirizina.

Yagize ati: “Umutekano wo mu muhanda wifashe neza, mpereye ku ijoro ryabanjirije Noheli, wari wifashe neza twinjira muri Noheli, habayeho impanuka ebyiri. Nizo twabashije kubona na zo kandi nta buzima bw’umuntu bwahagendeye. Hari impanuka yabereye mu Gatsata aho umuntu yagonze abamotari, ariko yaje gufatwa, umumotari yarakomeretse byoroheje yajyanywe kwa muganga ndacyeka yaranatashye.”

Avuga ko hari indi yabaye muri iryo joro habura iminota mike ngo Noheli ibe, ibera muri Nyarugenge aho umumotari yananiwe guca mu ikorosi neza, moto iramunanira agwa mu muhanda arapfa.

ACP Rutikanga avuga ko ku manywa hari indi mpanuka yabereye mu Bugesera mu muhanda w’igitaka yatewe nuko umumotari yataye umurongo asanga mugenzi we mu mukono we, aramugonga uwagonzwe arapfa.

Assistant Commissioner of Police ( ACP) Boniface Rutikanga

N’ubwo ku munsi ubanziriza Noheli habaye impanuka zatwaye ubuzima bw’abantu babiri, kuri Noheli impanuka zabaye nta buzima bw’umuntu zatwaye.

Izabaye ni ebyiri zakomerekeyemo abantu mu buryo bugaragara nk’aho bukomeye zikozwe n’abamotari.

Zabereye muri Gicumbi n’i Rwamagana.

Izi mpanuka kandi ngo zatewe ahanini n’ubusinzi bw’abatwara ibinyabiziga ndetse n’ikimenyimenyi ni uko kugeza ku mugoroba wo kuri Noheli Polisi  yari imaze gufata abantu 20 batwaye ibinyabiziga banyweye ibisindisha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version