Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Urubyiruko Rugiye Gufashwa Kwiga Ikoranabuhanga Muri Byinshi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda: Urubyiruko Rugiye Gufashwa Kwiga Ikoranabuhanga Muri Byinshi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 September 2022 5:43 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Leta y’u Rwanda ifatanyije na Carnegie Mellon University na Mastercard Foundation bagiye gushora Miliyoni $275.7 mu mishinga yo kuzamura imyigire y’urubyiruko rw’u Rwanda kugira ngo rugire ubumenyi mu by’ikoranabuhanga no mu zindi nzego z’uburezi hagamijwe kurufasha kuvana imiryango yarwo mu bukene.

Itangazo rigenewe itangazamakuru ryasohowe na Kaminuza ya Carnegie Mellon isanzwe ikorera no mu Rwanda rivuga ko ariya mafaranga azakoreshwa mu uguhindura imibereho y’abazagenerwa biriya bikorwa.

Biteganyijwe ko abasore n’inkumi bagera ku 10,000 ari bo bazungukira muri uyu mushinga, kandi barimo abo mu Rwanda n’abandi bazaturuka ahandi muri Afurika.

Ikindi ni uko n’abagore ndetse n’abafite ubumuga bazagira icyo bungukira muri uyu mushinga.

Hari n’andi mafaranga yongereweho angana na Miliyoni $175, aya akazafasha mu mikorere y’iriya Kaminuza mu bikorwa ifite n’ahandi muri Afurika.

Muri aya mafaranga, harimo agera kuri Miliyoni $100 azafasha mu gushyiraho Ikigo cya Carnegie Melon University kitwa CMU-Africa’s Center for the Inclusive Digital Transformation of Africa.

Muri ubu bufatanye kandi, iyi Kaminuza izafatanya na Mastercard Foundation mu bikorwa birimo kuzamura urwego rw’imyigire irimo no gushyiraho urundi rwego rw’imyigire mu by’ubwenge bucurano bukuresha ikoranabuhanga( artificial intelligence) ndetse no mu myigire ikoresha ikoranabuhanga.

Biteganyijwe kandi ko bizazamura umubare w’abinjira muri iyi Kaminuza ku kigero cya 33%.

Hari kandi n’uburyo bwateganyijwe buzafasha abanyeshuri b’iyi Kaminuza gukomeza mu bindi byiciro by’amasomo binyuze mu kubyishyurirwa na gahunda yiswe Mastercard Foundation Scholars Program izakorera muri Carnegie Mellon-Africa.

Kuri iyi ngingo umugambi ni uko iyi gahunda izafasha abanyeshuri bagera kuri 300.

Hazabaho kandi n’uburyo bwo gufasha ibyiciro byihariye kubona uko byiga.

Ibyo byiciro birimo abafite ubumuga, abagore n’abakuwe mu byabo n’ibibazo birimo n’intambara.

Mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kurushaho guteza imbere imyigire yabo, hateganyijwe ko bazarushaho gufashwa kongera ubumenyi bw’Icyongereza.

Kubera ko za Kaminuza ziba zigomba gukorana, hari na gahunda yo kuzanoza iyi mikoranire kugira ngo zijye zihererekanya abarimu n’abanyeshuri kandi bigakorwa no k’ubufatanye bw’abikorera ku giti cyabo.

Hari Kaminuza 10 biteganyijwe ko zizafashwa mu kuzamura ubushobozi bwazo haba mu barimu no mu bikoresho.

Kaminuza ya Carnegie Mellon yatangiye gukorera muri Afurika ihereye mu Rwanda mu mwaka wa 2011.

Iyi Kaminuza iri muzifasha u Rwanda kugira abahanga mu ikoranabuhanga

Hari Abanyarwanda benshi bayizemo haba imbere mu Rwanda cyangwa bagiye kuyigamo muri Amerika.

Umuyobozi wayo witwa Farnam Jahanian avuga ko mu rwego rwo kuvana abantu mu bukene cyane cyane abo mu miryango irishoboye, ari ngombwa ko bagira ubumenyi mu nzego z’uburezi zitandukanye zifite aho zihuriye n’ikoranabuhanga kuko ari ryo riyoboye byose mu isi y’ubu.

Kubera ko Afurika ari wo mugabane ufite urubyiruko rwinshi, ni ngombwa ko rufashwa mu kugira ubumenyi buzatuma ejo hazaza hazaba heza.

Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2030, Afurika izaba ifite urubyiruko rungana n’abantu Miliyoni 375 bazaba bakeneye akazi.

Aba kandi bazikuba hafi kabiri mu myaka20 iri imbere.

MasterCard nk’urwego ruzagira uruhare muri uriya mushinga, ivuga ko ikoranabuhanga izashyira mu ishyirwa mu bikorwa by’uriya mushinga, rizafasha n’abasanzwe ari abarimu cyangwa abandi bahanga mu by’ikoranabuhanga no mu zindi nzego z’uburezi.

Leta y’u Rwanda imaze imyaka irenga 10 ikorana n’ibi bigo byombi( MasterCard na Carnegie Mellon University) mu guteza imbere uburezi.

Iyi Kaminuza yafashije abantu bagera kuri 561 baturutse hirya no hino muri Afurika kwiga mu nzego zitandukanye z’uburezi.

Baturutse mu bihugu 21 by’Afurika.

Minisitiri w’uburezi mu Rwanda Dr Valentine Uwamariya yavuze ko  u Rwanda rushima iyi mikoranire kandi ko hari intambwe byaruteje.

TAGGED:AbanyeshuriAfurikafeaturedKaminuzaMasteCardRwandaUburezi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibendera Ry’u Rwanda Rirurutswa Kugeza Rwagati
Next Article Abaholandi Basabwe Kutarenza Iminota Itanu Biyuhagira
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?