Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Uruganda Rutunganya Imiti Ivuye Mu Rumogi Rugiye Kuzura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukunguUbuzima

Rwanda: Uruganda Rutunganya Imiti Ivuye Mu Rumogi Rugiye Kuzura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 October 2025 11:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ifoto y'ikigereranyo yerekana aho basarura urumogi: Reddit
SHARE

Biramutse bitinze, mu ntangiriro za 2026 nibwo uruganda rutunganya imiti ikozwe mu rumogi ruzaba rwatangiye gukorera mu Rwanda. Amakuru avuga ko habura amezi abiri ngo rwuzure aho ruri kubakwa mu Karere ka Musanze.

Umuyobozi w’Ikigo kiri kurwubaka kikazanarucunga KKOG Global S.A witwa Edouard Rene Joseph avuga ko uru ruganda ruzaba ingirakamaro mu guha abaganga bo mu Rwanda n’ahandi muri Afurika imiti igenewe abarwayi bafite indwara zibabaza cyane.

Ahanini izi ndwara ari za kanseri, imvune cyangwa ingaruka zo kubyara ntibigende neza.

Rene Joseph yabwiye bagenzi bacu ba CNBC ko nirwuzura, uru ruganda ruzafasha ibihugu bya Afurika kubona imiti bitabaye ngombwa ko biyitumiza kure ni ukuvuga mu Buhinde cyangwa mu Bushinwa.

Ati: “Ikintu cya mbere bizafasha ni ugutuma ibihugu bidahendwa no gutumiza mu Buhinde cyangwa mu Bushinwa imiti igabanya ububabare kuko ahanini aho ari ho ibihugu bya Afurika byayiguraga.”

Mu Burayi no muri Amerika ho ngo irahenda cyane bityo ahanini Afurika ihitamo kuyitumiza muri Aziya.

Umuyobozi w’Ikigo KKOG Global S.A avuga ko uruganda u Rwanda ruri kubaka ubu rugeze kuri 82% rwuzura bityo mu ntangiriro z’umwaka utaha rukazaba rwatangiye gukora.

Avuga ko ibikorwaremezo birimo imihanda, amashanyarazi, ibyuma bikonjesha, inzu zihingwamo urumogi n’ibindi nkenerwa, bizaba byamaze kugezwa aho byagenewe muri iki gihe gisigaye.

Yemeza ko u Rwanda rwasanze ibyiza ari uguhinga iki gihingwa ariko rukanubaka uruganda rugitunganya kugira ngo kizakorwemo imiti igabanya ububabare nka Panadol, ibuprofen, aspirin, acetaminophen, Oxycodone, Demerol, Valium, Percocet n’indi.

Iyo miti uyihuje, igize 30% by’iyo Afurika itumiza mu Buhinde cyangwa mu Bushinwa nk’uko uriya muyobozi yabibwiye CNBC Africa.

Ishoramari yo kubaka ruriya ruganda mu Karere ka Musanze ringana na Miliyoni $ 12.

Urumogi ni ikiyobyabwenge kitemewe mu Rwanda

Nubwo Leta yashoye mu buhinzi bwarwo, ubusanzwe urumogi ni ikiyobyabwenge kitemewe mu Rwanda. Polisi ntijya imara ibyumweru bibiri idafashe abantu barucuruza, abarunywa ndetse iherutse gusanga hari uwaruhinze.

Uwo mugabo ni uwo mu Mudugudu wa Ruhanga, Akagari ka Ruhanga, Umurenge wa Rusarabuye muri Burera.

Bamusanganye ibiti 17 by’uru rumogi

Polisi yamusanganye ibiti 17 yari yarahinze mu murima uteyemo ibindi bihingwa birimo n’ibishyimbo.

Amategeko avuga ko uwo urukiko ruhamije ubucuruzi cyangwa ibindi byaha bigendanye n’urumogi aba ashobora guhanishwa igifungo kirengeje imyaka 25 cyangwa burundu, iyo bigaragaye ko urukwirakwiza.

TAGGED:featuredMusanzeRwandaUrugandaUrumogi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwanze Icyifuzo Cya Israel
Next Article Faye Yahuye Na Kagame Ku Munsi Wa Kabiri W’Uruzinduko Rwe Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inganda Z’Intwaro Zungutse 5.9% Kubera Intambara Ya Ukraine N’Iya Gaza

Gisagara: Bakurikiranyweho Guca Umucuruzi Ijosi

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

I Rulindo Ngo Bagira Isuku Nyinshi

Indonesia: Abahitanywe N’Imyuzure Bamaze Kugera Kuri 414

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Tshisekedi Hari Ibyo Avuga Ko Atazasinyira i Washington

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Uburayi: Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Baganiriye Ku Iterambere Ry’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

RDF Ikomeje Kubakira Ubushobozi Ingabo Za Centrafrique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'Abaturage

Nyamasheke: Bahangayikishijwe N’Uko Bateye Imyaka Ikuma Inzara Ikaba Ibugarije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?