Rwanda: Ururimi Rw’Amarenga Rwatangiye Kwigishwa Abaganga

Abazi ururimi rw’amarenga batangiye kwigisha abaganga uru rurimi. Ni ururimi rutaremerwa n’Itegeko nshinga ry’u Rwanda ariko rwifuzwa kwigishwa mu rwego rwo gufasha abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva bagana abaganga n’abandi bakora mu nzego zitandukanye.

N’ikimenyimenyi abazi uru rurimi bibumbiye mu Ihuriro nyarwanda ry’abagore cyangwa abakobwa bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga baherutse gusinyana amasezera n’ubugenzacyaha kugira ngo bazarwigishe abagenzacyaha.

Ni mu muhango wabereye ku Cyicaro gikuru cy’ubugenzacyaha kiri ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Mu rwego rw’ubuzima, abaganga bo mu bitaro bya Gisenyi mu Karere ka Rubavu nabo batangiye kwigishwa uru rurimi.

- Advertisement -

Abaganga bo muri ibi bitaro batangarije Kigali Today ducyesha iyi nkuru ko ko mbere yo guhabwa ariya masomo bahuraga n’imbogamizi zo kutumvikana n’abafite buriya bumuga babaganaga.

Kubera ko abaganga bafite inshingano zo guha serivisi uwo ari we wese ubagana, iyo haje ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga akenshi bananirwa kumvikana cyangwa se bigasaba ubasemurira kandi nawe ntaboneka mu buryo bworoshye.

Abagenzacyaha nabo barahugurwa mu rurimi rw’amarenga

Umwe mu baganga bo muri biriya bitaro witwa Ntwali avuga ko bishimiye kurwiga kugira ngo batange serivisi ku babagana.

Undi witwa Claudine yagize ati: “Byajyaga bitugora, rimwe tukandika akadusubiza, ubundi yaba atazi kwandika, akaba afite umuntu umuherekeje cyangwa akaduha nimero ya telefoni y’umuntu uzi ibibazo bye akaba ari we uduha amakuru, gusa urumva na byo si ibintu wakwizera. Ubu rero turimo kwigishwa turizera ko izi mbogamizi twahuraga na zo zitazasubira.”

Taarifa yamenye ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bose hamwe mu Rwanda bagera ku 33,000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version