Connect with us

Mu Rwanda

Rwanda: Urwego Rwo Kwishyurana Hakoreshejwe Ikoranabuhanga Rugeze Ku 111.4%

Published

on

Isangize abandi

Bisa n’aho byabaye korosora uwabyukaga ubwo Abanyarwanda bategekwaga kujya bishyura bakoresheje telefoni n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga hirindwa gukwirakwiza COVID-19. Ku ikubitiro benshi ntibabyumvaga ariko ubu( hafi nyuma y’imyaka ibiri) kwishyura muri ubu buryo bimaze kugera ku 111.4%.

Ni imibare yatangajwe na Banki nkuru y’u Rwanda ivuga ko muri Kamena, 2022 kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga byazamutse ku kigero twavuze haruguru.

Uku kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga bikubuyemo kwishyura kuri telefoni zigendanwa( biri ku ijanisha rya 67.1% ndetse n’uburyo bwo kubika kuri banki hakoreshejwe murandasi( internet banking) bwazamutseho ku kigero cya 34.9%

Kuba kwishyura binyuze mu ikoranabuhanga byarazamutse kuri ririya janisha muri Kamena, 2022 ni intambwe ndende kubera ko mu kwezi nk’uku mu mwaka wa 2021, byari byarazamutse ku ijanisha rya 95.5%

Abashinzwe urwego rw’imari muri Banki Nkuru y’u Rwanda bavuga ko umuvuduko Abanyarwanda bari ho mu gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana no kubitsa cyangwa kubikuza uri ku rwego rushimishije.

Ikindi cyatangajwe ko gihagaze neza muri rusange ni uburyo Abanyarwanda bitabira gutanga ubwizigame bwa Ejo Heza.

Kugeza ubu abantu bangana 72% bamaze gutanga ubwisungane bwa Ejo Heza. Ni umubare wiyongereye uva ku bantu 1,135,044  ugera ku bantu 1,953,249, bikaba byaratewe n’ubukangurambaga buhanitse bwakozwe hirya no hino mu Rwanda.

Umubare w’amafaranga abantu bizigamye  hagati ya Kamena, 2021 na Kamena, 2022 yazamutseho 95% ava kuri Miliyari Frw 17 agera kuri Miliyari  Frw 32.

Inguzanyo zatanzwe n’ibigo by’imari iciriritse na za SACCO nazo zariyongereye zigera ku kigero cya 25.8% muri Kamena, 2022 ugereranyije n’uko byari bimeze mu kwezi nk’uku mu mwaka wa 2022.

Izi nzego z’ubukungu ahanini zazamuwe n’uko ubucuruzi bwongeye kwegura umutwe nyuma y’icyorezo COVID-19 kandi buterwa ingabo mu bitugu n’amafaranga y’Ikigega cy’ingoboka Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ngo afashe ubukerarugendo kongera gukora.

Ikindi ni uko n’igipimo cy’imyenda itishyurwa cyagabanutse kuko abantu batangiye kubona imikorere ihamye barakora barinjiza bityo bishyura ababagujije.

Ku byerekeye urwego rw’amabanki, ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda bwatangaje ko akomeje gukora neza bitewe n’uko umubare w’ababitsa wiyongera kandi bakagumisha amafaranga yabo muri banki bityo agacuruzwa.

Hashize ukwezi kumwe nanone Banki Nkuru y’u Rwanda itangaje ko urwego rw’imari ruri gusubira mu nzira nziza.

Taliki 11, Kanama, 2022 nabwo Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda Bwana John Rwangombwa yavuze ko mu rwego rwo kugabanya  itakara ry’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, hirindwa ko kakomeza gutakara, Banki nkuru y’u Rwanda yahisemo gufata icyemezo cyo kuzamura urwunguko Banki z’ubucuruzi zaka abaziguza.

Nabwo Rwangombwa yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwari buhagaze neza n’ubwo hari ibibazo biterwaga[kandi n’ubu niko bikimeze] n’uko ubukungu bw’isi buhagaze muri rusange.

BNR yavuze ko urwunguko rwazamuwe ruva kuri 5% rugera kuri 6% kugira ngo habeho uburyo bwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isi.

Yatangaje kandi ko muri uyu mwaka[2022] ibiciro bizakomeza kuzamuka, ndetse ngo impuzandengo yerekana ko bizagera hagati mu mwaka wa 2023.

Ibibazo biri ku isi bituma ifaranga ry’u Rwanda rihura n’ibibazo harimo ibireba kuzamuka kw’ibiciro by’ibikomoka kuri Petelori ariko ngo Guverinoma y’u Rwanda hari amafaranga ishyiramo.

Icyakora ingamba Banki nkuru y’u Rwanda yavugaga ko  iri gufata,  zizatuma ibintu biba byiza hagati mu mwaka wa 2023.

Intambara ya Ukraine n’u Burusiya nayo ngo ni nyarabayazana w’ibibazo u Rwanda rufite mu bukungu bwarwo.

Mu gihe Ukraine n’u Burusiya bikomeje kurwana, hari n’indi ntambara itutumba hagati y’u Bushinwa na Taiwan.

Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda avuga kandi ko n’ubwo u Rwanda rufite imyenda rwizeye ko ruzayishyura mu gihe rwumvikanye n’abaterankunga barwo.

Author

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version