Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Uwiyitaga Umunyamakuru Yatawe Muri Yombi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda: Uwiyitaga Umunyamakuru Yatawe Muri Yombi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 August 2022 4:12 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

 Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, ruherutse guta muri yombi uwitwa Dieudonné Ntihabose rumukurikiranyeho kwiyita ko ari umunyamakuru kandi mu by’ukuri ikinyamakuru akorera kitemewe mu Rwanda.

Uyu mugabo yafashwe taliki 19, Kanama, 2022, akurikiranyweho icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano n’icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro.

Tariki ya 19, Kanama, 2022 yakoresheje ikarita y’akazi y’incurano ayikoresha ashaka kwinjira mu nama yaberaga muri imwe mu Mahoteli akomeye hano mu Rwanda  atatumiwemo yiyita umunyamakuru.

Iyi niyo karita yerekaga abantu avuga ko ari umunyamakuru

Ibi byaha ngo  yabikoreye muri  Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, Umudugudu wa Kiyovu.

Ubugenzacyaha bwamukoreye idosiye buyigeza ku Bushinjacyaha taliki 24, Kanama, 2022.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, Dr. Thierry B.Murangira yabwiye Taarifa ko muri iki gihe hari abantu bajya biyitirira umwuga w’abandi bakabitizwamo umurindi n’ikoranabuhanga rigezweho.

Umwe mu myuga abantu bashobora kwiyitirira ni itangazamakuru.

Ati: “ Abo bantu nibo bagenda banduza isura y’abanyamakuru bakora kinyamwuga. Uyu mwuga w’ubunyamakuru ugira amategeko  awugenga bityo rero abashaka kuwukora nibubahirize amategeko awugenga.”

Dr Murangira Thierry Umuvugizi wa RIB

Ku byerekeye abakoresha imbuga nkoranyambaga, ngo bagomba kubikora bisanzuye ariko ntibarengere imbibi zigenwa n’amategeko.

Ubusanzwe ngo itegeko nshinga ry’u Rwanda riha Abanyarwanda uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo

Avuga ko ari byiza ko abantu basobanukirwa itandukaniro riri hagati yo gukoresha ‘social media’ no kuba  umunyamakuru wemewe.

Ubusanzwe umunyamakuru wemewe afite itegeko rimurengera mu mwuga we ndetse rigena n’uburyo yakurikiranwa mu mategeko ariko umuntu ukoresha imbuga nkoranyambaga we iyo akoze icyaha akurikiranwa n’amategeko nk’abandi bantu bose muri rusange.

Icyo Urwego Rw’Abanyamakuru Bigenzura rubivugaho…

Taarifa yabajije Umunyamabanga nshingwabikorwa mu Rwego rw’abanyamakuru bigenzura, RMC, Bwana Emmanuel Mugisha niba icyo kibazo baracyumvise, adusubiza ko yabonye icyo Dieudonné yatanze nk’icyangombwa cy’umunyamakuru basanga sicyo kiranga umunyamakuru wemewe mu Rwanda.

Mugisha yavuze ko abantu bagomba kumenya gutandukanya umunyamakuru w’umwuga n’abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga bakiyita abanyamakuru.

Yagiriye abanyamakuru b’umwuga inama yo kujya bitwaza ikarita ibaranga kandi  itararangije igihe kandi bagakurikiza amategeko y’umwuga kuko utazabikurikiza ingaruka zizajya zimugeraho.

Icyo itegeko riteganya ku kwiyitirira umwuga…

Guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano  gihanwa  n’ingingo ya 276  y’Itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Igihano: Igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi  n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Frw 3,000,000  ariko atarenga Frw 5,000,000  cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Kwiyitirira umwirondoro cyo gihanwa n’ingingo ya 24 y’itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Iyo urukiko ruhamije icyaha ushinjwa akatirwa igihano kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka 5 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Frw 1,000,000 ariko atarenze Frw 3,000,0000.

Urwego rw’ubugenzacyaha ruvuga ko rutazihanganira uwari we wese ukora icyaha nk’iki cyo guhimba cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano ndetse no kwiyitirira umwirondoro utari uwe kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

TAGGED:HoteliMugishaMurangiraUmunyamakuru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyamagabe: Umukecuru Yikiriye Iwe Perezida Kagame
Next Article U Rwanda Rwateguye Miliyoni $ 10 Zakwifashishwa Ubushita Bw’Inkende Burugezemo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rayon Yaguze Uwakiniraga Mukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?