Rwanda: Uwiyitaga Umunyamakuru Yatawe Muri Yombi

 Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, ruherutse guta muri yombi uwitwa Dieudonné Ntihabose rumukurikiranyeho kwiyita ko ari umunyamakuru kandi mu by’ukuri ikinyamakuru akorera kitemewe mu Rwanda.

Uyu mugabo yafashwe taliki 19, Kanama, 2022, akurikiranyweho icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano n’icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro.

Tariki ya 19, Kanama, 2022 yakoresheje ikarita y’akazi y’incurano ayikoresha ashaka kwinjira mu nama yaberaga muri imwe mu Mahoteli akomeye hano mu Rwanda  atatumiwemo yiyita umunyamakuru.

Iyi niyo karita yerekaga abantu avuga ko ari umunyamakuru

Ibi byaha ngo  yabikoreye muri  Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, Umudugudu wa Kiyovu.

- Kwmamaza -

Ubugenzacyaha bwamukoreye idosiye buyigeza ku Bushinjacyaha taliki 24, Kanama, 2022.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, Dr. Thierry B.Murangira yabwiye Taarifa ko muri iki gihe hari abantu bajya biyitirira umwuga w’abandi bakabitizwamo umurindi n’ikoranabuhanga rigezweho.

Umwe mu myuga abantu bashobora kwiyitirira ni itangazamakuru.

Ati: “ Abo bantu nibo bagenda banduza isura y’abanyamakuru bakora kinyamwuga. Uyu mwuga w’ubunyamakuru ugira amategeko  awugenga bityo rero abashaka kuwukora nibubahirize amategeko awugenga.”

Dr Murangira Thierry Umuvugizi wa RIB

Ku byerekeye abakoresha imbuga nkoranyambaga, ngo bagomba kubikora bisanzuye ariko ntibarengere imbibi zigenwa n’amategeko.

Ubusanzwe ngo itegeko nshinga ry’u Rwanda riha Abanyarwanda uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo

Avuga ko ari byiza ko abantu basobanukirwa itandukaniro riri hagati yo gukoresha ‘social media’ no kuba  umunyamakuru wemewe.

Ubusanzwe umunyamakuru wemewe afite itegeko rimurengera mu mwuga we ndetse rigena n’uburyo yakurikiranwa mu mategeko ariko umuntu ukoresha imbuga nkoranyambaga we iyo akoze icyaha akurikiranwa n’amategeko nk’abandi bantu bose muri rusange.

Icyo Urwego Rw’Abanyamakuru Bigenzura rubivugaho…

Taarifa yabajije Umunyamabanga nshingwabikorwa mu Rwego rw’abanyamakuru bigenzura, RMC, Bwana Emmanuel Mugisha niba icyo kibazo baracyumvise, adusubiza ko yabonye icyo Dieudonné yatanze nk’icyangombwa cy’umunyamakuru basanga sicyo kiranga umunyamakuru wemewe mu Rwanda.

Mugisha yavuze ko abantu bagomba kumenya gutandukanya umunyamakuru w’umwuga n’abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga bakiyita abanyamakuru.

Yagiriye abanyamakuru b’umwuga inama yo kujya bitwaza ikarita ibaranga kandi  itararangije igihe kandi bagakurikiza amategeko y’umwuga kuko utazabikurikiza ingaruka zizajya zimugeraho.

Icyo itegeko riteganya ku kwiyitirira umwuga…

Guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano  gihanwa  n’ingingo ya 276  y’Itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Igihano: Igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi  n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Frw 3,000,000  ariko atarenga Frw 5,000,000  cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Kwiyitirira umwirondoro cyo gihanwa n’ingingo ya 24 y’itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Iyo urukiko ruhamije icyaha ushinjwa akatirwa igihano kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka 5 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Frw 1,000,000 ariko atarenze Frw 3,000,0000.

Urwego rw’ubugenzacyaha ruvuga ko rutazihanganira uwari we wese ukora icyaha nk’iki cyo guhimba cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano ndetse no kwiyitirira umwirondoro utari uwe kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version