Nyamagabe: Umukecuru Yikiriye Iwe Perezida Kagame

Mu Murenge wa Gasaka hari umukecuru uvugwaho kugira imyaka 110 y’amavuko witwa Rachel Nyiramandwa yakiriye iwe Perezida Kagame. Kagame yamusuye mu ruzinduko afite muri kariya Karere.

Yabikoze mbere gato y’uko ajya kwakirwa n’abaturage bazindutse mu gitondo cya kare ngo bamwakirire kuri Stade ya Nyagisenyi.

Amafoto yasohowe mu mbuga nkoranyambaga arerekana uriya mubyeyi yambaye imyenda yera yicaye mu ruganiriro bigaragara ko yiteguye umushyitsi w’Imena.

Bivugwa ko uyu mukecuru yigeze guhura na Perezida Kagame mu mwaka wa 2010.

Mbere y’uko Perezida Kagame asura abaturage b’i Nyamasheke yabanje kuganira n’abavuga rikijyana bo muri Huye aho yageze avuye mu Karere ka Ruhango aho yaganiriye n’abaturage baho bakamugezaho ibibazo byabo, abandi bakamubwira ibyo bishimira bagezeho kugeza ubu.

Perezida Kagame yabwiye abo mu Ruhango ko hari umwenda abafitiye ariko bidatinze nawo azawushyura ariko abasaba kuzamufasha kugira ngo wushyurwe vuba kandi nabo babigizemo uruhare.

Mu bihe bitandukanye kandi, Perezida Kagame yasuye abageze mu zabukuru ndetse bamwe bamusaba ko yabagabira arabikora.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version