U Rwanda Rwateguye Miliyoni $ 10 Zakwifashishwa Ubushita Bw’Inkende Burugezemo

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yarangije gushyira ku ruhande Miliyoni $10 yo kwifashisha mu gihe indwara y’ubushita bw’inkende yaba yageze mu gihugu.

Ni amafaranga yashyizweho nk’uburyo bwo kwitegura kugira ngo igihugu kizahangane n’iriya ndwara hakiri kare, bityo ntikwire mu baturage benshi.

Icyakora kugeza ubu nta muntu n’umwe mu Rwanda uragaragaraho buriya burwayi.

Icyakora  mu gihugu gituranye narwo kitwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ho ubushita bw’inkende( monkeypox) bwarahagaragaye.

- Advertisement -

Hari n’ahandi hagaragaye iriya ndwara.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS/WHO, riherutse gusaba ibihugu byose by’isi gutangira kuryamira amajanja bigashyiraho ingamba zatuma bikumira ubwandu bw’ubushita bw’inkende igihe cyose bwaba bugeze mu gihugu.

Ubushita bw’inkende(Monkeypox) muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwagaragaye ahitwa Maï-Ndombe.

Inzego z’aho z’ubuzima zivuga ko abantu 114 ari bo bamaze kubarurwa ko babwanduye.

Ikindi ni uko iyi ndwara bamwe batangiye gukeka ko ishobora kuzavamo icyorezo.

Muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo iyi ndwara imaze guhitana abantu barenga batanu.

Mu Byumweru bicye bishize umwe mu bashinzwe ubuzima mu Ntara ya Maï-Ndombe  witwa Dr Faustin Bekonda, yavuze ko mu Turere 14 tw’ubuzima twiriya Ntara, umunani muri two twibasiriwe n’iriya ndwara.

Dr  Bekonda yibukije ko gukurikiza amabwiriza yo kwirinda iriya ndwara ari ingenzi.

Muri yo harimo kwirinda umwanda bikajyana no kwirinda kurya inyamaswa z’ishyamba babonye izo ari zo zose.

Intara ya Mai-Ndombe, izengurutswe n’ishyamba rigari ririmo inyamaswa nyinshi.

Radio Okapi yanditse ko abarituriye bakunze kurihigamo inyamaswa bakazirya.

Kurya inyama ubwabyo si ikibazo ahubwo ikibazo ni ukurya inyama zidahiye neza cyangwa se zikaba ari iz’inyamaswa zifitemo udukoko twa virusi twinshi k’uburyo no kuzegera cyangwa kuzica uzikozeho bikwanduza.

Hari abemeza ko na COVID-19 yadutse mu bantu biturutse k’uducurama Abashinwa bariye.

Iby’iki cyorezo ariko ntibivugwaho rumwe.

Tugarutse k’ubushita bw’inkende, hari umuganga wo mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi watangaje ko iyi ndwara idakwirakwira cyane nka coronavirus.

Uyu muganga yitwa Dr Rosamund Lewis.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus aherutse gutangaza ko iyi ndwara ‘iri mu zihangayikishije isi’ muri iki gihe.

Ati: “Ni ikibazo cyihutirwa kireba ubuzima bw’abatuye Isi.”

Dr Tedros avuga ko Monkeypox irimo gukwirakwira mu buryo bwihuse, kandi bwose butaramenyekana.

Kugeza ubu abantu 16, 500 bamaze kuyandura bakaba bakomoka mu bihugu 75 hatarimo u Rwanda.

Icyo Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ibivugaho…

Icyakora Minisiteri y’ubuzima bw’Abanyarwanda imaze amezi abiri itangaje ko kugira isuku ari uburyo nyabwo bwo kwirinda buriya bushita.

Ubu bushita ni indwara ituma uruhu runinda amashyira, rugatonyoka.

Kubera ko yakwiriye henshi mu bihugu by’i Burayi, yamaze kwamamara kandi abantu bavuga ko iramutse itirizwe hakiri kare, ishobora kuba icyorezo cyane cyane ko yandurira mu guhuza umubiri wufite ubwo burwayi n’utabufite.

Iramutse ibaye icyorezo yaba ije gusonga abatuye isi kubera ko bamaze imyaka ibiri irenga bahanganye na COVID-19.

Ibihugu kandi byasabwe gutangira gutegura inkingo z’iyi ndwara

Ubushita bw’inkende bwagaragaye bwa mbere ku isi mu mwaka wa 1958.

Ni ibitangazwa na rya Shami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi twavuze haruguru.

Mu Rwanda bwigeze kuhagera mu mwaka wa 1973. Icyakora icyo gihe abaturage barakingiwe.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zishobora gukomoka ku nyamaswa cyangwa ibidukikije zijya ku bantu muri RBC witwa  Gashegu Misbah yigeze kubwira RBA ko  ubushita bw’inkende bugira ibimenyetso bisa nk’iby’indi ndwara yigeze kubaho yitwa smallpox.

Icyo gihe yagize ati:  “OMS ivuga ko muri iki gihe, icyorezo kirimo kugaragara mu bihugu bitarimo izo nkende ndetse n’abanduye bakaba batarakoreye ingendo mu bihugu ikunze kubonekamo.”

Ibimenyetso biyiranga

Ibimenyetso byayo by’ibanze ni ukugira umuriro mwinshi ushobora kurenga degree Celsius 38.

Uyirwaye aribwa umutwe, akagira ibiheri bimeze nk’ubushye bituma umuntu ashaka kwishima cyane, ibyo biheri kandi bitera umubiri kubabuka.

Abantu bafite ubudahangarwa bucye  barimo abana n’abagore batwite nibo yibasira kandi iyo utavujwe kare ishobira guhitana umuntu.

Gashegu avuga ko kugeza ubu nta muti wihariye cyangwa se urukingo rw’ubushita bw’inkende uraboneka ariko ibimenyetso byayo twavuze haruguru nibyo bivurwa.

Ku byerekeye urukingo, ngo hakoreshwa urwakoreshwaga mu gukingira smallpox rwagaragaje ko rushobora gukumira ubushita bw’inkende ku kigero kirenga 85%.

Isuku ni isoko y’ubuzima

Gashegu Misbah ati: “Ni indwara yandurira cyane cyane mu matembabuzi yo ku mubiri w’umuntu, mu gihe umuntu ahuje umubiri n’undi uyirwaye.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, kivuga ko abantu barimo abanyamahoteli bagombye gukaza ingamba z’isuku cyane cyane  ku biryamirwa kuko bishobora kuba impamvu ikomeye yo gukwirakwiza indwara y’ubushita,

Bibaye ngombwa kandi babisukuza amazi ashyushye kugira ngo niba hari agakoko kasigaye muri ayo mashuka gapfe.

Gukaraba intoki igihe cyose umuntu agiye ahantu hahurirwa n’abandi benshi nabyo ni ngombwa.

Ubuyobozi bwa RBC buvuga ko kugeza ubu mu gace u Rwanda rurimo, indwara y’ubushita bw’inkende itarahagera kandi hakomeje gukazwa ingamba zo kuyirinda no gukumira ko yagera mu Rwanda.

Kugira ngo uwanduye ubushita bw’inkende agaragaze ibimenyetso bifata hagati y’iminsi itandatu n’iminsi 13 kuva agakoko kinjiye mu mubiri we. Ibi ngo bishobora guhinduka bikaba hagati y’iminsi itanu n’iminsi  21.

Mu mwaka wa 1980 ni bwo OMS yatangaje ko indwara ya small pox ijya kumera nk’ubushita bw’inkende yacitse burundu ku isi bituma gutanga inkingo zayo bihagarikwa.

Ni indwara OMS ivuga ko mu kinyejana cya 20 honyine ishobora kuba yarahitanye ubuzima bw’abantu ‘barenga’ miliyoni 300.

Muri iki gihe abantu barenga 260 bo mu bihugu 16 byo ku isi ni bo bamaze banduye  indwara y’ubushita bw’inkende.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version