Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Yanenze Ko Inzego Zikemura Ibibazo By’Abanyamahanga Kurusha Iby’Abanyarwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda: Yanenze Ko Inzego Zikemura Ibibazo By’Abanyamahanga Kurusha Iby’Abanyarwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 October 2022 11:52 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwe mu baturage bitabiriye inama yahuje inzego zirebwa n’ubuzima rusange bw’Abanyarwanda yateguwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, yeruye anengera imbere ya Minisitiri Gatabazi inzego ayoboye kuko ngo zita ku banyamahanga kurusha Abanyarwanda.

Yabanje kwisegura avuga ko atabivuze agamije kumvikanisha ko kwakira abanyamahanga ari bibi ariko ngo birababaje kuba hari Abanyarwanda bagejeje ibibazo ku nzego harimo na RIB bikaba byarahadindiriye ariko ikibazo umunyamahanga agize kigacyemurwa vuba na bwangu.

Ati: “ Njye rwose birambabaza kubona Umunyarwanda arushwa agaciro n’umunyamahanga mu gihugu cye. Yego bagomba gufashwa ibibazo bigakemuka, ariko n’Abanyarwanda bitabweho.”

Uwo mugabo[wakomewe amashyi n’abari aho], yari yaje muri iriya nama ahagarariya Inama y’igihugu y’abafite ubumuga.

Umunyamabanga mukuru wa RIB yasubije ko uru rwego rukemura ibibazo byose harimo n’iby’abanyamahanga.

Avuga ko abanyamahanga ari bake bityo ko n’ibibazo byabo bikemuka bikagaragara ko bikemutse vuba ariko ngo bose ibibazo byabo birakemuka.

Icyakora, Ruhunga avuga ko hari ubwo umunyamahanga ahabwa care yisumbuyeho kubera aba atari iwabo.

(Rtd) Col Ruhunga yagejeje ku bari muri iyi nama ibyo bagezeho mu kwezi kwahariwe uru rwego

Iyo nama yateguwe na ziriya nzego iri kuganira ku bibazo byagaragaye mu kwezi RIB yari imaze yegera abaturage ngo irebe ibibazo byabo.

Muri iyi nama kandi hari abayobozi banenze ko mu Rwanda hari amategeko akoze neza ariko ngo ikibazo ni uko adashyirwa mu bikorwa uko yakabaye.

Ni ingingo yagarutseho na Me Nsanzumuhire wari waje muri iriya nama ahagarariye IBUKA.

Ku rundi ruhande, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, ruvuga ko iyo rusesenguye uko ibyaha birugezwaho biteye, rusanga  Abanyarwanda benshi batazi ibyo amategeko abasaba gukora ndetse ngo ntibazi aho bageza ibirego ha nyaho.

Umuyobozi Mukuru w’uru rwego (Rtd) Col Jeannot Ruhunga avuga abaturage bataramenya ko hari ibibazo bakwiye gukemurirwa n’ubuyobozi bw’ibanze cyangwa mu zindi nzego aho kujyana ibintu byose kuri RIB.

Yatanze urugero rw’uko ku munsi bakira  ibibazo 2000 ariko muri byo ibigera kuri 50 bikaba ari byo mu by’ukuri byafatwa nk’ibyaha.

Anenga ko umuturage wese uhemukiwe, yihutira kujya ku RIB.

Ati: “ Twese icyo tugamije ni uguha serivisi abaturage bityo tubikoreye  hamwe byakoroha, umuturage agahabwa serivisi neza.”

Ubuyobozi bw’uru rwego rumaze ukwezi mu bukangurambaga bwari bufite isanganyamatsiko igira iti ‘Guhabwa servisi inoze ni uburenganzira – Turwanye ruswa n’akarengane’.

Cyari kigamije gusobanurira abaturage serivisi za RIB, kwakira no gukemura ibibazo byabo.

Ibyifuzo byagarutsweho birimo kungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo abaturage bamenye aho berekeza ibibazo byabo ndetse bagasobanurirwa byimbitse itandukaniro ku byaha mbonezamubano ndetse n'ibyaha mpanabyaha ari nabyo @RIB_Rw yakira. pic.twitter.com/dNEWp9xpKt

— City of Kigali (@CityofKigali) October 27, 2022

TAGGED:featuredRIBRuswaSerivisiUbugenzacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyarwandakazi Baremeye Imfubyi Zo Muri Sudani Y’Epfo
Next Article Abasigajwe Inyuma N’Amateka B’I Huye Barashaka Kugana Ubuhinzi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?