Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda:Abahanga Bize Uko Ikoranabuhanga Ryakomeza Gukoreshwa Mu Miyoborere
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IkoranabuhangaMu Rwanda

Rwanda:Abahanga Bize Uko Ikoranabuhanga Ryakomeza Gukoreshwa Mu Miyoborere

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 June 2025 6:13 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inzobere zagaragaje ko imiyoborere yifashisha ikoranabuhanga ari ngombwa mu guteza imbere igihugu kugira ngo zigeze igihugu ku iterambere rirambye kandi ridaheza.

Mu nama yabaye kuwa tariki 5, Kamena, 2025, yari nyunguranabitekerezo ya Rwanda Internet Governance Forum 2025 (RWIGF 2025) niho byavugiwemo.

Yari yateguwe n’Ikigo gihagarariye abakoresha murandasi no guteza imbere Indangarubuga y’u Rwanda [RW], RICTA, ihuriza hamwe inzego za Leta n’iz’abikorera zifite aho zihuriye n’ikoranabuhanga.

Abahanga bavuze ko murandasi ari urufunguzo mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda, bityo ko buri wese agomba kugira uruhare mu kuyikoresha neza.

Indi ngingo ni uko Ikinyarwanda cyinjijwe mu bikorwa by’ikoranabuhanga byifashisha ubwenge buhangano (Artificial Intelligence), bizafasha umuntu wese kugikoresha byoroshye mu mbuga zitandukanye.

Abikorera ku giti cyabo bo mu Rwanda bavuga ko ibyo byose bigaragaza uruhare ubuyobozi bwiza bugira mu guteza imbere igihugu.

Ntare Alexis, uyobora Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) yavuzeho atya: “Ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda bwasobanukiwe ko ikoranabuhanga ryihutisha serivisi, bityo bwubaka ibikorwaremezo bifasha inzego zose gukorera hamwe.”

Icyakora asanga hakenewe ubukangurambaga no guhindura imyumvire kugira ngo abaturage bakoreshe neza ibikorwaremezo Leta yashoyemo imari itubutse ngo bibagirire akamaro.

Ni Inama ngari yahuje abahanga n’abakora mu buyobozi biga uko ikoranabuhanga ryakomeza gukoreshwa mu iterambere ry’abaturage

Yagaragaje ko uko abantu benshi bayoboka murandasi, ari ko ibiciro bigabanuka kubera ko isoko riba rinini, bigafasha ikoranabuhanga kugera kuri bose vuba kandi ku giciro gito.

Esther Kunda, ushinzwe ishami ryo guhanga udushya n’ikoranabuhanga rishya muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo avuga ko kubaka imiyoborere yifashisha ikoranabuhanga bisaba gushyira imbere abaturage, ubufatanye n’ubwizerane.

Ati: “Uko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigenda ryiyongera, ni ko dukeneye imiyoborere ikomeye ishingiye ku bwizerane kugira ngo tugere ku kwinjiza bose mu ikoranabuhanga no ku iterambere rirambye.”

Esther Kunda

Yagaragaje kandi ko abikorera bagomba kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku kubyaza umusaruro murandasi, binyuze mu guhanga udushya no gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Mu bindi byaganiriweho harimo ingamba zigamije guteza imbere uburinganire mu ikoranabuhanga, kurengera umutekano w’amakuru (cybersecurity), no guteza imbere ubushobozi bw’urubyiruko mu guhanga udushya dushingiye kuri tekinoloji.

U Rwanda rushimirwa gushyiraho ibikorwa remezo by’ibanze bifasha abaturage kugera kuri serivisi za Leta, bigatuma bagira uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu cyabo.

TAGGED:AbahangafeaturedIkoranabuhangaKunda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Edgar Lungu Wayoboye Zambia Yapfuye
Next Article Kayonza: Hari Itsinda Ryiyise Wazalendo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbumenyi Rusange

Mu Isanzure Haba Inyenyeri Zingahe?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?