Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Dr. Olivier Kamana, arasaba abagabura inyama ku mashuri kujya bibuka ko inyama y’ingurube nayo yakwifashishwa ku ifunguro rihabwa abanyeshuri.
Dr. Kamana yabivugiye mu Nteko rusange yahuje ihuriro nyarwanda ry’aborozi b’ingurube, Rwanda Pig Farmers Association, yabereye mu Mujyi wa Kigali.
Yasobanuye ko ingurube zoroshye kororwa, kandi ko inyama zazo zikungahaye ku ntungamubiri zikaba zishobora no kwifashishwa mu kurwanya imirire mibi, ndetse zikaba zanakoreshwa muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri, kuko ihendutse kurusha inyama z’inka n’iz’inkoko.
Avuga ko ubworozi bw’ingurube bugenda butera imbere, ariko hakiri ikibazo cy’uko hari aborozi b’ingurube bataramenya ‘uburyo bwiza’ bwo korora.
Avuga ko abenshi mu borozi b’ingurube bacyorora bya gakondo.
Indi mbogamizi igihangayikishije ngo ni uko ingurube zirya ibiribwa bisanzwe biribwa n’abantu, bityo ugasanga abantu n’amatungo babicuranwa.
Dr Olivier Kamana avuga ko, kuri iyi ngingo, Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo gutangira kureba ibindi biribwa byajya bihabwa amatungo ariko bikaba ari ibiribwa bitaribwa n’abantu.
Yatanze urugero rw’inigwahabiri zikungahaye ku byubaka umubiri (proteins).
Umuyobozi mukuru w’Ihuriro nyarwanda ry’aborozi b’ingurube mu Rwanda Jean Claude Shirimpumu avuga ko ingurube ari itungo ryitezweho kuzagirira akamaro Abanyarwanda cyane cyane ko ngo 48% by’inyama Abanyarwanda bazakenera mu myaka iri imbere, zizaba ari iz’ingurube.
Avuga ko bitanga umukoro wo korora ingurube zifite amaraso atanga icyororo kiza, zirya neza kandi zivurwa neza.
Kuri iyi ngingo ariko, avuga ko ikibazo ari uko ibiribwa ari bike kandi bikaba bidafite ubuziranenge.
Shirimpumu yasabye ko hazarebwa uburyo hashyirwaho Banki y’Ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo ijye iha aborozi inguzanyo zifite inyungu ‘idakanganye’.
Kuri iyi ngingo, we na bagenzi be basubijwe ko bigoye kubera ko bisaba amafaranga menshi kandi ibyorezo byibasira amatungo bikaba bishobora kongera ibyago byo guhomba.
Akamaro k’ingurube mu Rwanda rw’ejo hazaza…
Mu igenamigambi rya Guverinoma y’u Rwanda, byaremejwe ko mu mwaka wa 2050, Abanyarwanda bazaba barya inyama z’ingurube n’inkoko kurusha iz’andi matungo yose.
Inka zaziba ari izo gukamwa gusa.
Igenamigambi rivuga ko mu mwaka wa 2050, Abanyarwanda bazaba bagera kuri miliyoni 22 kandi ngo bazaba bafite amikoro ahagije azatuma buri Munyarwanda yinjiza 12,000 $ ku mwaka; ni ukuvuga miliyoni Frw 12 zirengaho.
Kubera ko ubutaka bwo guturaho buzaba ari buto, ubworozi buzakorwa muri kiriya gihe buzaba ari ubw’amatungo atarisha cyane kandi ayo ni ingurube n’inkoko.
Kubera iyi mpamvu, aborozi b’ingurube basabwe gutangira gukora ubworozi buzabafasha kubona umusaruro uhagije bagahaza isoko ry’u Rwanda no hakurya yarwo.
Ibyo ntabw byaba Ari byiza kubanyeshuri Bose kuko harimo abatazirya nka bayisalamu ndetse naba Adventist keretse nimba kurya ku ishuri bitazahita biba itegeko.