Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RwandAir Igiye Gusubukura Ingendo I Lusaka N’I Johannesburg
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

RwandAir Igiye Gusubukura Ingendo I Lusaka N’I Johannesburg

admin
Last updated: 04 May 2021 8:11 pm
admin
Share
SHARE

RwandAir yatangaje ko igiye gusubukura ingendo zigana i Lusaka muri Zambia na Johannesburg muri Afurika y’Epfo, zaherukaga guhagarikwa kubera ubwoko bushya bwa Coronavirus bwagaragaye muri ibyo gihugu.

Icyo cyemezo cyo ku wa 8 Gashyantare 2021 cyahagarikiye rimwe ingendo zijya mu mijyi ya Johannesburg na Cape Town muri Afurika y’Epfo, Lusaka muri Zambia na Harare muri Zimbabwe.

RwandAir yatangaje binyuze kuri Twitter ko yishimiye “gutangaza isubukurwa rya serivisi zigana Lusaka, mu ngendo ebyiri mu cyumweru guhera ku wa 7 Gicurasi 2021.”

Biteganywa ko izo ngendo zizajya zikorwa ku wa Gatatu no ku wa Gatanu.

Kuri iriya tariki ni nabwo ingengabihe ya RwandAir igaragaza ko hazasubukurwa ingendo zigana i Johannesburg, zizajya zikorwa ku wa Gatatu, ku wa Gatanu no ku Cyumweru.

Ruzaba ari urugendo ruhuza Kigali – Lusaka – Johannesburg kugenda no kugaruka, n’urugendo ruhuza Kigali – Johannesburg kugenda no kugaruka.

Ntabwo igihe urugendo rugana i Cape Town muri Afurika y’Epfo na Harare muri Zimbabwe zizasubukurirwa kiratangazwa. Ni kimwe n’ingendo zigana i London mu Bwongereza.

Ubwo ingendo zasubikwaga, RwandAir yatangaje ko zizasubukurwa mu gihe ibijyanye n’iki cyorezo bizaba bimaze gusobanuka neza.

TAGGED:Afurika y'EpfofeaturedLusakaRwandAirZambia
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bruce Melodie Yasinyanye Na Kigali Arena Amasezerano Ya Miliyoni 150 Frw
Next Article Umwarimu Muri Kaminuza ati: ‘Ibiganiro Byacu Byavaga Kubyo Bechir Ben Yahmed Yanditse’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?