RwandAir Igiye Gutangira Kujyana i Dubai Abaturutse Kigali, Entebbe, Bujumbura…

Ubuyobozi bwa RwandAir bwatangaje ko guhera taliki 20, Mutarama, 2022 indege z’iki kigo zizatangira gutwara abagenzi bajya Dubai baturutse i Kigali, Entebbe muri Uganda, Bujumbura mu Burundi, Accra muri Ghana na Lusaka muri Zambia.

Itangazo RwandAir yashyize kuri Twitter rivuga ko izindi ngendo z’indege zazo zigifunzwe kugeza igihe hazasohoka andi mabwiriza.

Tariki 27, Ukuboza, 2021 nibwo ubuyobozi bw’iki kigo bwatangaje ku bubaye buhagaritse ingendo zose bwakoraga ziva cyangwa zijya i Dubai.

Iryo tangazo ryavugaga  ko abakiliya “bagizweho ingaruka naryo’ bashobora guhindurirwa inzira, gusubizwa amafaranga batanze cyangwa bakemererwa kwigiza amatike ku yindi tariki nta kindi kiguzi basabwe.

- Advertisement -

Icyo gihe nta mpamvu za kiriya cyemezo zatangajwe.

Gusa gifashwe mu gihe ibihugu birimo gufata ingamba zikomeye zigamije guhagarika ikwirakwira rya virus nshya itera COVID-19 yihinduranyije yahawe izina rya Omicron, yandura cyane kurusha izayibanjirije.

Mbere gato y’itangazo rya RwandAir, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yari yatangaje ko abantu bavuye mu bihugu bya Botswana, Eswatini, Lesotho, Mozambique, Namibia, Afurika y’Epfo na Zimbabwe cyangwa bahanyuze mu minsi 14 yari ishize, batemerewe kwinjira i Dubai.

Kuri uru rutonde hongeweho  abagenzi baturutse cyangwa banyuze mu bihugu bya Ethiopia, Kenya, Nigeria na Tanzania.

Nabo ntabwo bari bemerewe kwinjira i Dubai.

Ni ibihugu nyamara birimo abagenzi bashoboraga kwifashisha indege za RwandAir.

Urugendo Kigali – Dubai ni rumwe mu zitabirwaga cyane mu minsi ishize, kubera Dubai Expo.

Ibigo by’indege byinshi kandi bimaze iminsi bisubika ingendo kubera ibibazo by’abakozi bake, bitewe nuko benshi bari kwandura COVID-19.

Mu mpera z’Umwaka ushize ni ukuvuga mu byumweru nka bibiri bya nyuma by’Ukuboza, 2022 hasubitswe ingendo 7,500 nk’uko bigaragajwe n’urubuga FlightAware rukurikirana ibijyanye n’ingendo z’indege.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version