Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RwandAir Yahagaritse Ingendo Zijya n’Iziva i Dubai
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

RwandAir Yahagaritse Ingendo Zijya n’Iziva i Dubai

admin
Last updated: 28 December 2021 9:04 am
admin
Share
SHARE

Ikigo cy’Indege cy’u Rwanda, RwandAir, cyatangaje ko cyahagaritse by’igihe gito ingendo zijya cyangwa ziva mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, guhera kuri uyu wa 27 Ukuboza 2021.

Itangazo cyasohoye rigaragaza ko abakiliya “bagizweho ingaruka bashobora guhindurirwa inzira, gusubizwa amafaranga batanze cyangwa bakemererwa kwigiza amatike ku yindi tariki nta kindi kiguzi basabwe.”

Ntabwo impamvu z’iki cyemezo zatangajwe.

Gusa gifashwe mu gihe ibihugu birimo gufata ingamba zikomeye zigamije guhagarika ikwirakwira rya virus nshya itera COVID-19 yihinduranyije yahawe izina rya Omicron, yandura cyane kurusha izayibanjirije.

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu iheruka gutangaza ko abantu bavuye mu bihugu bya Botswana, Eswatini, Lesotho, Mozambique, Namibia, Afrika y’Epfo na Zimbabwe cyangwa bahanyuze mu minsi 14 ishize, batemerewe kwinjira i Dubai.

Ni urutonde ku wa 26 Ukuboza rwongeweho abagenzi baturutse cyangwa banyuze mu bihugu bya Ethiopia, Kenya, Nigeria na Tanzania, ko nabo batemerewe kwinjira i Dubai.

Ni ibihugu nyamara birimo abagenzi byinshi bashobora kwifashisha indege za RwandAir.

Urugendo Kigali – Dubai ni rumwe mu zitabirwaga cyane mu minsi ishize, kubera Dubai Expo.

Ibigo by’indege byinshi kandi bimaze iminsi bisubika ingendo kubera ibibazo by’abakozi bake, bitewe nuko benshi barimo kwandura COVID-19.

Nko kuva ku wa Gatanu kugeza mu mpera z’icyumweru gishize hari hasubitswe ingendo 7,500 nk’uko bigaragazwa n’urubuga FlightAware rukurikirana ibijyanye n’ingendo z’indege.

Uretse abakozi bandura, n’utagaragaza ubwandu ariko wahuye n’uwanduye na we asabwa kwishyira mu kato.

TAGGED:DubaifeaturedIndegeKigaliRwandAirUAE
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imyidagaduro Mu Rwanda Yaranzwe N’Iki Mu Mwaka Wa 2021?
Next Article Miss Rwanda 2022 Azahembwa Imodoka Izaba Igeze Mu Gihugu Bwa Mbere
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?