Rwanda:Toni 60 Z’Ibiribwa Zagejejwe Ku Bangirijwe N’Ibiza

Ibiribwa, ibyo kuryamira, amavuta n’ibindi bikoresho by’ibanze byamaze guhabwa imiryango yaburiye ababo mu biza byibasiye ibice by’u Rwanda byiganjemo Uburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo by’u Rwanda.

Ibyo biza byatumye imiryango ibarirwa mu bihumbi isigara idafite aho irambika umusaya kandi hari n’abantu 130 byambuye ubuzima.

Nyuma y’uko Perezida Kagame afashe mu mugongo ababuze aburiye ababo muri ibyo biza, inkunga igenewe ababirokotse yatangiye kubageraho.

Bahawe matelas nshya kuko izabo zatwawe n’imivu
Bahawe ibikoresho byo kongera kubaka ubuzima

Guverinoma y’u Rwanda yarangije gutanga toni 60 z’ibiribwa ( ni ukuvuga akawunga n’ibishyimbo) n’ibindi bikoresho birimo ibyo mu gikoni n n’ibiryamirwa.

- Advertisement -

Mu masaha yashize, Minisitiri w’Intebe Dr.Edouard Ngirente yifatanyije mu gikorwa cyo gushyingura imibiri ya bamwe mu bahitanywe na biriya biza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version