Biden Aravugwa Mu Mugambi ‘Mubisha’

Mu Biro by’Umukuru w’Amerika imitwe yashyushye nyuma y’uko hari Umusenateri witwa Chuck Grassey wo mu Republican uvuze ko hari inyandiko yizewe FBI ifite isobanura umugambi mubisha Biden yari afitanye n’undi muntu wari bushyirwe mu bikorwa mu nyungu za Politiki.

Mu kiganiro Sen Grassey yaraye ahaye Fox News yavuze ko uriya mugambi Biden yari yarawutunganyije akiri Visi Perezida wa Barack Obama.

Grassey yabwiye umunyamakuru wa Fox News wirwa Sandra Smith ko FBI na Deparitoma y’ubutabera bagomba kugira icyo batangariza Abanyamerika kuri iyi ngingo, bakavuga niba barabonye iriya nyandiko, niba barayisesenguye cyangwa se barayibonye ntibagire icyo bayikoraho.

Senateri avuga ko uwamuhaye amakuru y’iyo nyandiko ari umuntu wo kwizerwa kandi ko ibiyikubiyemo ari ibyo kwizerwa.

- Advertisement -

Muri uwo mugambi bivugwa ko wari ukomeye harimo ko igikorwa cyari buwukorwemo cyari bugire ingaruka za politiki kandi uwagishyize mu bikorwa agahembwa amadolari menshi.

Senateri Chuck avuga ko bishoboka ko ubuyobozi bwa deparitoma y’ubutabera n’ubwa FBI bwahisemo kurenza ingohe kiriya kibazo kubera kurengera inyungu za politiki.

Ibi ngo bigomba gusobanurirwa Abanyamerika kandi bigakorwa vuba.

N’ubwo ari uko aba Republicans babivuga, hari abandi bavuga ko ari uburyo bwo gushyira igitotsi mu bikorwa bya Joe Biden uherutse gutangaza ko aziyamamariza kuyobora Amerika.

Chuck Grassey

Biden yavuze ko mu kwiyamamaza kwe, azabwira abaturage ko nibamutora bazaba bamuhaye uburyo kurangiza akazi yatangiye.

Ibaruwa isaba ko hatangizwa iperereza
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version