Amoko Ababiligi Bigishije Mu Rwanda Bari Baranayamamaje Iwabo

Ababiligi baje mu Rwanda baje gusimbura Abadage. Aba bari bamaze gutsindwa intambara ya kabiri y’isi nk’uko byari byaragenze no mu ya mbere.

Mbere y’uko Abakoloni bagera mu Rwanda babanjirijwe n’Abapadiri Bera bari boherejwe na Musenyeri Charles Lavigèrie.

Lavigèrie yababwiye ko kugira ngo bazashobore kumenya neza Abanyarwanda, by’umwihariko ndetse n’ahandi hose bari buzature, byari ngombwa kwiga imico y’aho.

Umuco ni urusobe rw’imigirire, imivugire n’imibanire byose hamwe biranga abantu batuye mu gice runaka basangiye nk’ubutaka butuwe.

Kwiga umuco w’Abanyarwanda byaraboroheye kuko bari( n’ubu niko bimeze) abaturage bavuga ururimi rumwe, batuye hamwe kandi bahuje indangagaciro na kirazira bakagira n’umwami umwe.

Abanditsi b’Abapadiri Bera n’abandi bo mu Burayi baje kwandika ko Abanyarwanda ari abantu ‘bunze ubumwe’.

Gucamo ibice abantu nk’abo ntabwo byari buborohere iyo bitaza gucishwa mu bisobanuro bivuga ko kuba ‘bamwe ari’ barebare ‘abandi bakaba’ bagufi burya bishingiye no mu maraso.

Kuvuga ko Abanyarwanda barimo amoko atatu: Abatutsi, Abahutu n’Abatwa byoroheye Ababiligi kubera ko bari basanzwe ari yo ngingo bakoresha basobanura itandukaniro hagati y’Ababiligi ubwabo.

Abo ni Aba Wallons n’aba Flamands.

Mu mwaka wa 1896 hari umwarimu wo muri imwe muri Kaminuza zikomeye mu Bubiligi witwaga Julien Fraipont wigeze kwandika mu nyandiko yise Les Origines des Wallons & des Flamands ati: “…Umu Wallon ni umuntu mugufi, ufite umutwe wiburungushuye, izuru rinini kandi ribwataraye… ndetse rimwe na rimwe ‘wirabura’. Uzamusanga mu bice bya Liège, ibya Luxembourg n’ibya Brabant. Umu Wallon w’umwimerere uzamusanga cyane cyane i Liège mu bice bikorwamo na ba nyakabyizi…”

Ibyo bitaga ubwoko iwabo nibyo baje gucengeza mu Banyarwanda

Prof Julien Fraipont yigisha muri Univeristé de Liège.

Mu bika bikurikiraho, Fraipont yanditse ko umu Flamand we ‘ari undi wundi’.

Umu Flamand ni umuntu muremure, w’imisaya miremire, izuru rigororotse, kandi ufite igihagararo kizima.

Mu nyandiko ye uyu mwarimu yavugaga ko uwashaka kubihinyuza yazagereranya abana b’aba Wallon n’abana b’aba Flamands nawe akihera amaso, akifatira umwanzuro.

Yanditse ko aba Flamands wabasanga mu bice bazwiho nko muri Flandres,  Anvers, Brabant na Limbourg.

Mu nyandiko z’intiti z’Ababiligi hari ahavugwamo ko mu gihugu cyabo, harimo abandi bantu ‘bihariye’.

Julien Fraipont afatanyije na Dr. Emile Houzé bemeje ko abo bantu ari abakomoka ku mu Wallon washakanye n’umu Flamand.

Babise ‘des métis’.

Inyandiko ya Prof Fraipont yerekana ko ibitekerezo by’uko Ababiligi batandukanye mu misusire( morphology) no mu mitekerereze ari byo bakomezanyije babizana no mu Rwanda mu gihe Abapadiri bera bari bahageze mu ntangiriro z’Ikinyejana cya 20 Nyuma ya Yezu Kristu.

Abanditsi nka Louis De Lacger banditse ko mu Rwanda Abatutsi bari abantu barebare, b’imfura, batunze ariko b’indyarya.

De Lacger na bagenzi be barimo Louis de Dèlmas basaga n’abashaka kuvuga ko ubupfura bw’Abatutsi atari ikintu cyo kwiringirwa.

Mu nyandiko zabo bavugaga ko n’ubwo Abahutu  badashamaje ku isura, ariko ari abantu bumvira, bavamo abagaragu beza.

Abatwa bo ngo ntaho bari bahuriye na bagenzi babo b’Abanyarwanda twavuze haruguru.

Inyandiko z’abahanga b’Ababiligi nizo zaje guteza umwiryane mu Banyarwanda, bamwe batangira kuvuga ko ibibazo bafite babitewe na bagenzi babo.

Mu ijambo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana aherutse kubwira Abanyarwandakazi bari mu itorero riri kubera i Nkumba mu Karere ka Burera yavuze ko iyo Abazungu batagera mu Rwanda rutari kubamo ibibazo byarubayemo.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr.Jean Damascène Bizimana

Yavuze ko n’ubwo amakimbirane mu Banyarwanda yahozeho, ariko nta ruhande rwigeze guhaguruka ngo rujye kwica urundi ruruziza ubwoko, akarere cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose kandi intego ari ukururimbura.

Avuga ko Abazungu babeshye Abanyarwanda ko batandukanye nabo barabyemera.

Iby’uko Abanyarwanda batandukanye biracyagarukwaho n’intiti z’Ababiligi barimo Prof Filip Reyntjens n’abandi.

Guverinoma y’u Rwanda yo ivuga ko Abanyarwanda ari Abanyarwanda mu maraso yabo kandi ko ubwo Bunyarwanda ari bwo bubahuza, bugatuma baturana batekanye kandi bateye imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version