Rwiyemezamirimo Avuga Ko Impu Zikanirwa Mu Rwanda Ziba Zidakannye Neza

Rwiyemezamirimo witwa Jean Luc Hirwa ukorera mu Murenge wa Gikondo usanganywe uruganda rukora inkweto avuga ko kubona impu nziza zakorewe mu Rwanda kugira ngo zitunganywemo inkweto bigoye kubera ko inyinshi mu zikanirwa mu Rwanda ziba zikannye nabi.

Yabwiye RBA ko ari byiza ko abashoramari b’u Rwanda bihuza bagashora mu ruganda rutunganye impu bityo bagakora inkweto zakorewe mu Rwanda.

Hari na bagenzi be babavuga ko ari ngombwa kwihuza kugira ngo izo nkweto zikorwe.

Byitezweho kuzacyemura ikibazo cy’ibura ry’ibikoresho bikomoka ku mpu mu Rwanda cyane cyane inkweto  ziganjemo izikozwe mu mpu.

- Advertisement -

Ku byerekeye izo mpu, Hirwa ati: “Impu dukoresha tuzibona ku isoko ryo mu Rwanda hari n’iziva hanze, ariko izikorwa n’Abanyarwanda ntabwo baragira ubushobozi bwo gukora impu zifite ubwiza nyabwo kandi uburyo bazikoramo ntabwo ari uburyo bwihuse bituma bizamura n’igiciro cyazo.”

Uyu rwiyemezamirimo avuga ko impu zikanirwa mu Rwanda ziba zidakannye neza

Imbogamizi ku batunganye impu…

Umuyobozi w’Impuzamashyiramwe ry’abakana impu witwa Bizimana avuga ko imwe mu mpamvu zituma kuzikana ku rwego ruboneye abanyenganda, ari akazi gasaba kugira ibikoresho bihambaye, bihenze.

Ati “… Uramutse ukoresheje ibikoresho bya kijyambere wabona impu kandi nziza.Tugira n’ikibazo cyo kumva ko tugomba kwambara ikintu kiva mu mahanga ukumva waberewe kurusha abandi ugasanga turi muri urwo kandi twakabaye tubyikorera…”

Perezida Kagame yasabye abanyemari b’u Rwanda gucyemura iki kibazo…

Muri byinshi yagarutseho mu kiganiro yagiranye n’abagize Komite yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame akaba na n’Umuyobozi mukuru w’uyu muryango, yanagarutse ku kibazo cy’uko Abanyarwanda bacyambara inkweto baguze mu mahanga kandi bashobora kuzikorera.

Kagame yavuze ko bidakwiye kuba impu ziva ku matungo abagirwa mu Rwanda zijugunywa aho kugira ngo zitunganywe zivanwemo inkweto zikomeye kandi zagurishwa haba mu Rwanda no mu mahanga.

Pererezida Kagame yavuze ko hari n’aho yigeze kujya mu myaka yashize bamubwira ko mu Rwanda bagira impu nziza ziri mu zikomeye kurusha izindi.

Ati: “ Abantu barabaga bashaka inyama, impu bakajugunya kandi hari abantu bashaka inkweto”

Yasabye abashinzwe ubucuruzi n’inganda kureba niba nta bantu bazi  gukora ibya ziriya mpu ni ukuvuga kuzitunganya no kuzikoramo inkweto bakabikorera mu Rwanda.

Yabishinze abakora muri iriya Minisiteri ariko na Federasiyo y’abikorera isabwa kubigiramo uruhare.

Perezida Kagame yasabye abazakora imyanzuro yemerejwe muri iriya Nteko kuzabishyira mu myanzuro bikazakorwa vuba.

Umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi yabwiye Perezida Kagame ko kuba bataratangira gutunganya inkweto ahanini biterwa n’uko kuzitunganya bigendana no gusuzuma imwimerere w’impu hanyuma zigatunganywa.

Icyakora yabwiye Perezida Kagame ko kiriya ari igikorwa batangije kandi kizakorwa neza bidatinze.

Umukuru w’Igihugu yasabye ababishinzwe gushyira imbaraga mu kubikora ndetse bakenera inkunga, bakazabivuga, igashakwa.

Icyakora yabajije Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda niba hari igihe runaka cyateganyijwe bigomba kuba byatangiriye undi aramusubiza ati: “ Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo tubyihutishe.”

Abari aho basetse!

Perezida Kagame ati: “ Ni uko nyine!( nawe aseka), ubwo ni uko twibereye nyine, dutahiye ibyo ngibyo, iyicarire!”

Yahaye Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente umukoro wo kuzakurikirana ishyirwa mu bikorwa bya ziriya nganda.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko bibaye ngombwa ko hari uhabwa amafaranga kugira ngo abikore, yayahabwa hanyuma akazaba agaruka mu isanduku ya Leta igihe kigeze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version