Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwiyemezamirimo Dubai Yanze Kuburana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwiyemezamirimo Dubai Yanze Kuburana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 May 2023 8:35 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyemari Dubai( amazina ye ni Jean Nsabimana) yaraye abwiye urukiko ko atari buburane  kubera ko  atamenyeshejwe mbere italiki y’urubanza ngo yitegure.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Gicurasi 2023, ni bwo abantu batanu bareganwa na Dubai bagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ngo batangire kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Bose babwiye urukiko ko bataburana kubera ko batiteguye.

Abo ni  Nsabimana Jean( Dubai), Nyirabihogo Jeanne d’Arc, Rwamurangwa Stephen, Mberabahizi Raymond na Bizimana Jean Baptiste.

Dubai yavuze ko atiteguye kuburana kubera ko atabimenyeshejwe mbere bityo ko atabonye umwanya wo gutegura urubanza.

Yasabye ko rwahabwa indi taliki kugira ngo arutegure neza. Ubushinjacyaha nabwo bwemeye izo nzitizi zatanzwe n’uruhande rwa Dubai.

Urukiko rwemeje ko urubanza rwimuriwe ku wa Kane, tariki ya 11 Gicurasi 2023, saa tatu za mu gitondo.

Ibyaha bakurikiranyweho ni ukwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanishwa ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Itegeko riteganya ko uwagihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze itatu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni Frw 3 na miliyoni Frw5 .

Baregwa kandi icyaha cyo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite gihanwa n’ingingo ya 15 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa riteganya ko uwabihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu iri hagati ya miliyoni Frw 5  na miliyoni Frw 10.

Mu idosiye baregwamo harimo abazahanwa nk’abafatanyacyaha muri icyo cyaha hakurikijwe ingingo ya 85 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ivuga ko umufatanyabikorwa ahanwa nk’uwakoze icyaha.

Idosiye ya Dubai yeguwe nyuma y’uko yubatse inzu mu Mudugudu  nyuma bikagaragara ko zari zisondetse.

Imvura yaraguye zirahirima.

Icyakora inzego ntizabitinzeho cyane kugeza ubwo Perezida Kagame abigarutseho ubwo yarangizaga Itorero rya Barushingwangerero.

Perezida Kagame niwe watumye ikibazo cy’inzu za Dubai zisondetse gihagurukirwa

Yabajije abari aho impamvu ituma umuntu akora ibyo yishakiye bigira ingaruka ku bandi ntihagire ugira icyo abikoraho, ahubwo abantu bakabirebera.

Nyuma y’uko Perezida Kagame agaragaje iki kibazo ni bwo inzego zatangiye gukora iperereza ndetse abantu batanu baza gutabwa muri yombi.

Bisa n’aho iyo Perezida Kagame atabikomozaho, ntacyo byari bibwiye inzego!

TAGGED:DubaifeaturedInzegoKagameUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ese Ingabo Za SADC Zije Gusimbura Iza EAC Muri DRC?
Next Article Jenoside Yakorewe Abatutsi Yasabiwe Guhabwa Integanyanyigisho Yihariye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?