SADC Yongereye Igihe Ingabo Zayo Zizamara Muri Cabo Delgado

Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Amayepfo (SADC) wongereye igihe ingabo zawo zizamara mu butumwa bwo guhangana n’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique (SAMIM), wemeza ko hari intambwe ikomeye imaze guterwa.

Inama y’abakuru b’ibihugu bigize SADC yateranye kuri uyu wa 12 Mutarama 2022 i Lilongwe muri Malawi, iyobowe na Perezida w’icyo gihugu Dr. Lazarus McCarthy Chakwera.

Mu myanzuro yayo harimo ko “yashimye intambwe nziza zimaze guterwa kuva ubutumwa bwa SADC muri Mozambique bwatangira, inongerera igihe izo nshingano hamwe n’ingengo y’imari bijyana, ndetse izakomeza gukurikirana intambwe zigenda ziterwa mu gihe kiri imbere.”

Ntabwo ariko igihe cyongerewe kuri ubwo butumwa cyatangajwe.

Ingabo za SADC zoherejwe muri Mozambique ku wa 15 Nyakanga 2021, nyuma y’igihe gito u Rwanda rwoherejeyo abasirikare n’abapolisi 1000 baje kongerwa.

U Rwanda narwo ruheruka kongera amasezerano na Mozambique ngo rukomeze gutanga umusanzu mu kurwanya iterabwoba, hakiyongeraho gufasha mu kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano z’icyo gihugu haba mu gisirikare n’igipolisi.

Inama ya SADC kandi yihanganishije ibihugu n’imiryango y’abasirikare bamaze kugwa ku rugamba muri Mozambique, inifuriza abakomeretse gukira vuba, nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe nyuma yayo.

Ntabwo umubare wabo watangajwe.

Uretse gufasha mu kugarura amahoro, ibihugu bya Malawi, Afurika y’Epfo na Zimbabwe byemeye gutanga inkunga z’ibiribwa zifasha mu gutunga abavanywe mu byabo n’intambara muri Cabo Delgado.

Mu nama yo kuri uyu wa Gatatu kandi hemejwe gahunda y’ibikorwa yo gufasha Mozambique kurenga imbogamizi ziyongera ku bibazo by’iterabwoba, zirimo kubaka amahoro, umutekano no kuzahura imibereho myiza n’ubukungu by’abatuye intara ya Cabo Delgado.

Iyo nama kandi yashimye uburyo Mozambique yatangije gahunda yo kubaka bundi bushya Cabo Delgado (Cabo Delgado Reconstruction Plan) kugira ngo serivisi zose zongere gutangwa uko bikwiye.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version