Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Samia Suluhu Yatashye Icyanya Cy’Inganda Gifite Agaciro Ka Miliyoni $110
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbukungu

Samia Suluhu Yatashye Icyanya Cy’Inganda Gifite Agaciro Ka Miliyoni $110

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 August 2025 10:45 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida Samia Suluhu Hassan yerekwa uko iki cyanya giteye ku gishushanyo mbonera.
SHARE

Samia Suluhu Hassan uyobora Tanzania yatashye icyanya cy’inganda gifite agaciro ka Miliyoni $110, asaba abazagikoreramo kwimakaza ubuziranenge.

Iki cyanya cyagutse kitwa East Africa Commercial and Logistics Centre (EACLC) cyubatswe ahitwa Ubungo, kikaba cyarubatswe n’ikigo cy’Ubushinwa.

Perezida Samia Suluhu Hassan asanga ibikorerwa mu gihugu cye bigomba kuba icyitegererezo mu buziranenge aho ari ho hose mu bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba.

Ikinyamakuru DailyNews.co.tz cyanditse ko Suluhu yagize ati: “ Imikorere y’inganda zacu igomba kuba inoze k’uburyo ibyo zikora biba ntamakemwa. Tanzania igomba kuba ‘bandebereho’ mu gukora ibintu byujuje ubuziranenge, abakora mu nganda bakumva ko ibyo ari inshingano yabo ya mbere”.

Umukuru wa Tanzania yaboneyeho gukuraho urujijo rw’uko kiriya cyanya kije guhangamura abacuruzi bo mu isoko rya Kariakoo riri mu yandi ari mu gace cyubatswemo, avuga ko ahubwo kije kubunganira.

Ni ukubunganira binyuze mu kubafasha kumenya uko ubucuruzi bugezweho bukorwa bityo bakongera ubwinshi n’ubwiza bw’ibyo bakora.

Yabasabye kuzasura icyo cyanya bakareba ikoranabuhanga ricyubatse, uko rikora nyuma bakavugurura uko basanzwe bakora.

Icyanya kiswe EACLC kizafasha Tanzania kuzamura urwego rw’ubwiza rw’ibyo yohereza ku yandi masoko harimo n’iryo mu Bushinwa.

Gifite n’uburyo buzafasha abakoresha icyambu cya Dar -es Salaam kutamara igihe kirekire bapakurura cyangwa bapakira imizigo bavana cyangwa bajyana mu mahanga.

Ibyo bizakorwa binyuze mu ikoranabuhanga rifasha mu kumenya ibicuruzwa bipakiwe, ibidapakiwe, ibitinda gupakirwa n’ikibitera ngo gikosorwe, gukurikirana urugendo ibicuruzwa bikora biva hamwe bijya ahandi hagamijwe gutabara igihe byaba bihuriye n’ikibazo mu nzira.

Perezida Samila Suluhu Hassan avuga ko ibi bizafasha igihugu cye kwinjiza amadovize, guha abaturage imirimo no kungera ibyo cyohereza hanze.

Mu gihe cyahise, yagiye mu Bushinwa avayo asinyanye amasezerano y’imikoranire n’abayobozi bwabwo, iki cyanya kikaba kimwe mu bigize umusaruro w’urwo rugendo.

Umushinga wo kubaka iki cyanya ufite agaciro ka Miliyoni $ 110.

Ubushinwa nicyo gihugu cya mbere gicuruzanya na Tanzania kuko kugeza rwagati muri uyu mwaka ubu bucuruzi bufite agaciro ka Miliyari $5 kandi biteganyijwe ko uzarangira zabaye Miliyari $10.

TAGGED:AbaturageIcyanyaSamiaSuluhuUbucuruziUbushinwa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article The Ben Yacuranze Gitari Na Piyano Atari Abizwiho
Next Article Nyamasheke, Karongi, Rutsiro… Haragwa Imvura Irimo Inkuba Nyinshi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hagiye Gukorwa Filimi Yerekana Ibyabereye Mu Bisesero

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

Igiciro Cy’Ikawa Y’Ibitumbwe Cyazamutseho 25% Ku Kilo

Rusizi: Abajura Binjira Mu Bitaro Bakiba

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

You Might Also Like

Ubukungu

U Rwanda Ruri Kureshya Abakire Bo Mu Buhinde

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Muhanga: Bashinja Sosiyete Icukura Amabuye Y’Agaciro Kubambura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Miliyari Frw 1.2 Ziva Mu Gusura Nyungwe Zigiye Gufasha Abandi Bayituriye Kubaho Neza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?