Samia Suluhu Hassan uyobora Tanzania yatashye icyanya cy’inganda gifite agaciro ka Miliyoni $110, asaba abazagikoreramo kwimakaza ubuziranenge.
Iki cyanya cyagutse kitwa East Africa Commercial and Logistics Centre (EACLC) cyubatswe ahitwa Ubungo, kikaba cyarubatswe n’ikigo cy’Ubushinwa.
Perezida Samia Suluhu Hassan asanga ibikorerwa mu gihugu cye bigomba kuba icyitegererezo mu buziranenge aho ari ho hose mu bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba.
Ikinyamakuru DailyNews.co.tz cyanditse ko Suluhu yagize ati: “ Imikorere y’inganda zacu igomba kuba inoze k’uburyo ibyo zikora biba ntamakemwa. Tanzania igomba kuba ‘bandebereho’ mu gukora ibintu byujuje ubuziranenge, abakora mu nganda bakumva ko ibyo ari inshingano yabo ya mbere”.
Umukuru wa Tanzania yaboneyeho gukuraho urujijo rw’uko kiriya cyanya kije guhangamura abacuruzi bo mu isoko rya Kariakoo riri mu yandi ari mu gace cyubatswemo, avuga ko ahubwo kije kubunganira.
Ni ukubunganira binyuze mu kubafasha kumenya uko ubucuruzi bugezweho bukorwa bityo bakongera ubwinshi n’ubwiza bw’ibyo bakora.
Yabasabye kuzasura icyo cyanya bakareba ikoranabuhanga ricyubatse, uko rikora nyuma bakavugurura uko basanzwe bakora.
Icyanya kiswe EACLC kizafasha Tanzania kuzamura urwego rw’ubwiza rw’ibyo yohereza ku yandi masoko harimo n’iryo mu Bushinwa.
Gifite n’uburyo buzafasha abakoresha icyambu cya Dar -es Salaam kutamara igihe kirekire bapakurura cyangwa bapakira imizigo bavana cyangwa bajyana mu mahanga.
Ibyo bizakorwa binyuze mu ikoranabuhanga rifasha mu kumenya ibicuruzwa bipakiwe, ibidapakiwe, ibitinda gupakirwa n’ikibitera ngo gikosorwe, gukurikirana urugendo ibicuruzwa bikora biva hamwe bijya ahandi hagamijwe gutabara igihe byaba bihuriye n’ikibazo mu nzira.
Perezida Samila Suluhu Hassan avuga ko ibi bizafasha igihugu cye kwinjiza amadovize, guha abaturage imirimo no kungera ibyo cyohereza hanze.
Mu gihe cyahise, yagiye mu Bushinwa avayo asinyanye amasezerano y’imikoranire n’abayobozi bwabwo, iki cyanya kikaba kimwe mu bigize umusaruro w’urwo rugendo.
Umushinga wo kubaka iki cyanya ufite agaciro ka Miliyoni $ 110.
Ubushinwa nicyo gihugu cya mbere gicuruzanya na Tanzania kuko kugeza rwagati muri uyu mwaka ubu bucuruzi bufite agaciro ka Miliyari $5 kandi biteganyijwe ko uzarangira zabaye Miliyari $10.