Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Samuel Eto’o Yatorewe Kuyobora Ishyirahamwe Ry’Umupira w’Amaguru Muri Cameroon
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Samuel Eto’o Yatorewe Kuyobora Ishyirahamwe Ry’Umupira w’Amaguru Muri Cameroon

admin
Last updated: 12 December 2021 12:31 pm
admin
Share
SHARE

Samuel Eto’o wamamaye mu mupira w’amaguru mu makipe ya FC Barcelona na Inter Milan yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon, muri manda y’imyaka ine.

Mu matora yabaye kuri uyu wa Gatandatu,
Samuel Eto’o yari ahanganye na Seidou Mbombo Njoya, visi Perezida wa Kane mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika.

Abakandida barindwi nibo bashoboraga guhatanira uriya mwanya, ariko batanu baza gukuramo kandidatire ku munsi w’amatora.

Eto’o w’Imyaka 40 yatangaje ko hari amavugurura menshi ashaka gukora muri ririya shyirahamwe nk’uko BBC yabitangaje.

Yatangaje ko muri manda ye ashaka kuzubaka sitade nibura 10 mu gihugu.

Ati “Navuganye n’abikorera batandukanye kandi nizeye ko tuzabona abashoramari nyabo bashobora kuduherekeza muri iyo ntego.”

Samuel Eto’o yasinyiye Real Madrid mu 1996 afite imyaka 16, aza gutizwa mu makipe ya Leganes, Espanyol na Mallorca.

Yaje kujya muri Mallorca mu 2000 mu buryo bweruye, ayitsindira ibitego 54 mu mikino 133, aba umukinnyi wayitsindiye ibitego byinshi.

Yaje kwerekeza muri Barcelona mu 2004, yegukana ibikombe bitatu bya shampiyona n’ibikombe bya UEFA Champions League bibiri mu 2006 na 2009, anatsinda ku mikino ya nyuma yombi.

Yatsinze ibitego 108 mu mikino 144, mbere yo kujya muri Inter Milan mu 2009.

Yanafashije ikipe y’igihugu ya Cameroon kwegukana ibikombe bibiri bya Afurika mu myaka ya 2000 na 2002, anaba uwatsinzemo ibitego byinshi, 18.

TAGGED:CameroonSamuel Eto'oUmupira w'amaguru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abasirikare Barenga 80 Ba RDC Bakomerekeye Mu Mirwano Muri Ituri
Next Article Inyeshyamba Za Tigray Zisubije Umujyi Ukomeye Muri Ethiopia
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?