Samuel Eto’o Yatorewe Kuyobora Ishyirahamwe Ry’Umupira w’Amaguru Muri Cameroon

Samuel Eto’o wamamaye mu mupira w’amaguru mu makipe ya FC Barcelona na Inter Milan yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon, muri manda y’imyaka ine.

Mu matora yabaye kuri uyu wa Gatandatu,
Samuel Eto’o yari ahanganye na Seidou Mbombo Njoya, visi Perezida wa Kane mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika.

Abakandida barindwi nibo bashoboraga guhatanira uriya mwanya, ariko batanu baza gukuramo kandidatire ku munsi w’amatora.

Eto’o w’Imyaka 40 yatangaje ko hari amavugurura menshi ashaka gukora muri ririya shyirahamwe nk’uko BBC yabitangaje.

- Advertisement -

Yatangaje ko muri manda ye ashaka kuzubaka sitade nibura 10 mu gihugu.

Ati “Navuganye n’abikorera batandukanye kandi nizeye ko tuzabona abashoramari nyabo bashobora kuduherekeza muri iyo ntego.”

Samuel Eto’o yasinyiye Real Madrid mu 1996 afite imyaka 16, aza gutizwa mu makipe ya Leganes, Espanyol na Mallorca.

Yaje kujya muri Mallorca mu 2000 mu buryo bweruye, ayitsindira ibitego 54 mu mikino 133, aba umukinnyi wayitsindiye ibitego byinshi.

Yaje kwerekeza muri Barcelona mu 2004, yegukana ibikombe bitatu bya shampiyona n’ibikombe bya UEFA Champions League bibiri mu 2006 na 2009, anatsinda ku mikino ya nyuma yombi.

Yatsinze ibitego 108 mu mikino 144, mbere yo kujya muri Inter Milan mu 2009.

Yanafashije ikipe y’igihugu ya Cameroon kwegukana ibikombe bibiri bya Afurika mu myaka ya 2000 na 2002, anaba uwatsinzemo ibitego byinshi, 18.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version