Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Brayan Sánchez Yegukanye Agace Ka Mbere Ka Tour Du Rwanda 2021
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Brayan Sánchez Yegukanye Agace Ka Mbere Ka Tour Du Rwanda 2021

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 May 2021 5:56 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Sánchez Vergara Brayan Stiven ukomoka muri Colombia ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021, aho abasiganwa bahagurukiye kuri Kigali Arena bagasoreza i Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Kuri iki Cyumweru nibwo hatangiye irushanwa ngarukamwaka rya Tour du Rwanda 2021, abakinnyi 75 bahagurukira kuri Kigali Arena, babanza kuzenguruka umujyi wa Rwamagana inshuro icumi mbere yo gusoza, mu ntera ya 115.6 km.

Mu gihe abakinnyi benshi basoje irushanwa begeranye cyane bizwi nka sprint, Sanchez ukinira Team Medellin -EPM yaje ku mwanya wa mbere akoresheje 2h 33’43”, akurikirwa n’Umunyamerika Hoehn Alex ukinira Wildlife Generation Pro Cycling na we wakoresheje 2h33’43”.

Ku mwanya wa gatatu haje Roldan Ortiz Weimar Alfonso na we ukinira Team Medellin – EPM na we wakoresheje 2h33’43’’.

Umunyarwanda waje hafi ni Hakizimana Seth wabaye uwa 14, na we wakoresheje 2h33’43’’, ariko bakagenda barushanwa ibinyacumi bike cyane by’ibihe.

Irushanwa rizakomeza kuri uyu wa Mbere abasiganwa berekeza mu karere ka Huye, bakazahagurukira i Kigali.

Sánchez yageze ku murongo ari mu gikundi kinini cy’abakinnyi
Uko abakinnyi barushanyijwe
TAGGED:featuredTour du Rwanda 2021
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tour Du Rwanda 2021 Yatangiranye Imbaraga Zidasanzwe
Next Article U Rwanda Rwifatanyije Na Israel Iri Mu Cyunamo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?