Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Sandra Ndayizeye Umukobwa W’Uwayoboye u Burundi Yafunzwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Sandra Ndayizeye Umukobwa W’Uwayoboye u Burundi Yafunzwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 September 2022 8:47 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Maître Ndayizeye Sandra( ni umukobwa wa Domitien Ndayizeye) akaba n’umunyamategeko yatawe muri yombi. Asanzwe ari umwe mu bunganira mu mategeko (Avocat) uwahoze ari umuyobozi mukuru w’ibitaro byitwa Kira Hospital  bikaba ibya mbere mu bikomeye mu Burundi.

Ni ibitaro bisanzwe bicishwamo  inkunga itangwa n’ibigo mpuzamahanga byita ku buvuzi.

Ibi bitaro kandi  bikorana bya hafi na Leta kubera ko ari byo bifite ibikoresho bigezweho mu buvuzi kurusha ibindi mu Burundi.

Inzezo z’ubugenzacyaha mu Burundi zafashe Sandra Ndayizeye Taliki 26, Nzeri, 2022 zimusanze iwe i Bujumbura.

Akekwaho kumenya amabanga menshi ya Dr Christophe Sahabo asanzwe yunganira mu mategeko.

Maître Niyonzima Gustave, uvugira Dr Sahabo Christophe imbere y’ubutabera mpuzamahanga niwe wemeje ko  Maître Sandra Ndayizeye afunzwe n’ubutegetsi bw’u Burundi.

Hari amakuru avuga ko hari abantu bakomeye bafashe umwanzuro ku giti cyabo ngo bafungishe uriya mugore kubera ko bifuza kwigarurira biriya bitaro bikomeye.

Domitien Ndayizeye, umubyeyi wa Sandra Ndayizeye

Ngo mu gushaka kwegukana biriya bitaro byinjiza agatubutse mu Burundi,  habanje gushakwa uko higizwayo ababifitemo imigabane munini.

Uwafunzwe ku ikubitiro ni Dr Christophe Sahabo ku itegeko bivugwa ko ryatanzwe na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Yari akurikiranweho icyaha  cyo “korohereza abashoramari bo hanze gushora imigabane mu bitaro Leta isanzwe ifitemo imigabane minini.”

Icyakora ishyirahamwe ry’abashoramari bo mu Busuwisi ryitwa “SwissMed International” ryamagana ibivugwa na Leta y’u Burundi rikemeza ko ariryo rifite imigabane myinshi muri Kira Hospital, ko Dr Sahabo afunzwe ku mpamvu za politiki.

Usibye Maître Sandra Ndayizeye ufunzwe, na  murumuna wa Dr Sahabo Christophe ku wa kabiri nawe yatawe muri yombi nabo mu rwego rw’iperereza.

Uyu mugabo witwa Étienne Sahabo ashinjwa kuvugana n’abanyamigabane b’Abasuwisi bafatwa nk’intambamyi mu kwigarurira biriya bitaro.

Perezida w’u Burundi aherutse kwerura ko dosiye ya Dr Sahabo ayifitemo ukuboko kuko yiyemeje kugaruza amafaranga y’igihugu.

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi imbere y’imbaga yakuyeho igihu cyo kuvuga ko yaba afungiwe ibijyanye n’ubwoko bwe.

Leta y’u Burundi irashaka ko ibi bitaro bidakomeza kugenzurwa n’Abasuwisi ku kigero cyo hejuru

Ati: “Njyewe iyo mvuze, mba nzi agaciro k’igishoro cya Leta kugira ngo menye inyungu izaboneka, Hari iperereza ryigenga ryabaye ryerekana ko imigabane ya Leta ari 70%.”

Ng’uko uko dosiye ya biriya bitaro ihagaze kugeza ubu.

TAGGED:AbasuwisiBurundifeaturedIbitaroNdayizeyePerezida
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abatalibani Bakomeje Kuburabuzwa N’Abagaba Ibitero Mu Murwa Mukuru
Next Article Burkina Faso: Hafi Y’Ibiro By’Umukuru W’Igihugu ‘Nanone’ Humvikanye Amasasu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?