Sandra Ndayizeye Umukobwa W’Uwayoboye u Burundi Yafunzwe

Maître Ndayizeye Sandra( ni umukobwa wa Domitien Ndayizeye) akaba n’umunyamategeko yatawe muri yombi. Asanzwe ari umwe mu bunganira mu mategeko (Avocat) uwahoze ari umuyobozi mukuru w’ibitaro byitwa Kira Hospital  bikaba ibya mbere mu bikomeye mu Burundi.

Ni ibitaro bisanzwe bicishwamo  inkunga itangwa n’ibigo mpuzamahanga byita ku buvuzi.

Ibi bitaro kandi  bikorana bya hafi na Leta kubera ko ari byo bifite ibikoresho bigezweho mu buvuzi kurusha ibindi mu Burundi.

Inzezo z’ubugenzacyaha mu Burundi zafashe Sandra Ndayizeye Taliki 26, Nzeri, 2022 zimusanze iwe i Bujumbura.

- Advertisement -

Akekwaho kumenya amabanga menshi ya Dr Christophe Sahabo asanzwe yunganira mu mategeko.

Maître Niyonzima Gustave, uvugira Dr Sahabo Christophe imbere y’ubutabera mpuzamahanga niwe wemeje ko  Maître Sandra Ndayizeye afunzwe n’ubutegetsi bw’u Burundi.

Hari amakuru avuga ko hari abantu bakomeye bafashe umwanzuro ku giti cyabo ngo bafungishe uriya mugore kubera ko bifuza kwigarurira biriya bitaro bikomeye.

Domitien Ndayizeye, umubyeyi wa Sandra Ndayizeye

Ngo mu gushaka kwegukana biriya bitaro byinjiza agatubutse mu Burundi,  habanje gushakwa uko higizwayo ababifitemo imigabane munini.

Uwafunzwe ku ikubitiro ni Dr Christophe Sahabo ku itegeko bivugwa ko ryatanzwe na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Yari akurikiranweho icyaha  cyo “korohereza abashoramari bo hanze gushora imigabane mu bitaro Leta isanzwe ifitemo imigabane minini.”

Icyakora ishyirahamwe ry’abashoramari bo mu Busuwisi ryitwa “SwissMed International” ryamagana ibivugwa na Leta y’u Burundi rikemeza ko ariryo rifite imigabane myinshi muri Kira Hospital, ko Dr Sahabo afunzwe ku mpamvu za politiki.

Usibye Maître Sandra Ndayizeye ufunzwe, na  murumuna wa Dr Sahabo Christophe ku wa kabiri nawe yatawe muri yombi nabo mu rwego rw’iperereza.

Uyu mugabo witwa Étienne Sahabo ashinjwa kuvugana n’abanyamigabane b’Abasuwisi bafatwa nk’intambamyi mu kwigarurira biriya bitaro.

Perezida w’u Burundi aherutse kwerura ko dosiye ya Dr Sahabo ayifitemo ukuboko kuko yiyemeje kugaruza amafaranga y’igihugu.

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi imbere y’imbaga yakuyeho igihu cyo kuvuga ko yaba afungiwe ibijyanye n’ubwoko bwe.

Leta y’u Burundi irashaka ko ibi bitaro bidakomeza kugenzurwa n’Abasuwisi ku kigero cyo hejuru

Ati: “Njyewe iyo mvuze, mba nzi agaciro k’igishoro cya Leta kugira ngo menye inyungu izaboneka, Hari iperereza ryigenga ryabaye ryerekana ko imigabane ya Leta ari 70%.”

Ng’uko uko dosiye ya biriya bitaro ihagaze kugeza ubu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version