Sandra Teta Uherutse Gukorerwa Ibya Mfura Mbi N’Umuhanzi Weasel Ari Mu Rwanda

Umunyarwandakazi Teta Sandra wabanaga n’umuhanzi wo muri Uganda ukomeye witwa Weasel Manizo yatashye mu Rwanda nyuma y’ibabaza mubiri yakorewe n’uyu muhanzi bikamaganwa n’abantu benshi.

Amakuru avuga ko uyu mugore yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu taliki 10, Kanama, 2022.

Ibyabaye kuri Teta Sandra byatumye abakunzi be baba mu Rwanda cyangwa muri Uganda hamwe n’abo mu muryango we bahaguruka barabyamagana.

Ababyeyi be bari basanzwe baba mu Rwanda bahise bahagaruka bajya kureba uko bacyura umukobwa wabo akaza kondorerwa mu Rwanda.

- Advertisement -

Bivugwa ko yatashye ari kumwe n’abana babiri yabyaranye na Weasel.

Se wa Teta niwe wagize uruhare runini mu gucyura umukobwa we.

Amafoto yakurikiye ikubitwa rya Sandra Teta niyo yatumye abantu bakanguka batangira kuvuga ko ‘ibintu bikomeye’.

Ntibyatinze hasohorwa andi mafoto yerakana ko uriya mugore yahohoterwaga bikomeye n’uriya muhanzi wahoze mu itsinda rya Good Life akorana na mugenzi we witwaga Radio.

Igitangaje kandi kibabaje ni uko Weasel Manizo yabanaga na Sandra Teta babanaga batarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Sandra Teta afitanye na Weasel abana babiri
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version