Knowless Yagiye Tanzania Kuhasohorera Indirimbo

Butera muri Rwandair/ Ifoto: Instagram

Butera Knowless yagiye muri Tanzania kuhafatira amashusho y’indirimbo yitegura gusohora. Umugabo we akaba n’umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ari nayo Knowless akoreramo, Clément Ishimwe yabwiye itangazamakuru ko icyo ari cyo cyamujyanye.

Yabwiye IGIHE ati: “Agiye muri Tanzania mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo iri mu zigomba gusohoka mu minsi ya vuba.”

Hashize amezi arindwi Knowless adasohora indirimbo kuko iyo afite ubu wakwita ko ari nshya, yayisohoye muri Gashyantare, 2025, amezi abaye arindwi.

Ikindi ni uko ari hafi kwizihiza imyaka 15 amaze akora umuziki kuko yawinjiyemo mu mwaka wa 2011.

Indirimbo ‘Umutima’ niyo aheruka gusohora, ikaba iya mbere mu zigize alubumu ye ya gatandatu ari hafi gusohora.

Izaza ikurikiye iya mbere yise ‘Komeza’ yasohotse mu mwaka wa 2011, ‘Uwo ndiwe’ yasohotse muwa 2013, iyo yise ‘Butera’ yasohotse mu 2014, iyitwa ‘Queens’ yasohotse muwa 2016 na ‘Inzora’ yasohotse muwa 2021.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version