Gatsibo Yasabye APR FC Kuyitiza Djabel na Fiston, Ngo Hari Icyo Ibashakira!!

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwandikiye ubwa APR FC bubusaba ko bwaba bubatije abakinnyi babiri b’iyi Kipe bakomoka muri kariya Karere ngo babufashe mu bukangurambaga bugiye gutangiza.

Akarere ka Gatsibo gafite gahunda yo gutangiza ubukangurambaga bwo gushishikariza abakiri bato gukunda umupira w’amaguru.

Abakinnyi Akarere ka Gatsibo gashaka kuba gatijwe mu gihe runaka ni Djabel Manishimwe na Fiston Ishimwe.

Djabel Minishimwe akomoka mu Murenge wa Kiramuruzi mu gihe Fiston Manishimwe we akomoka mu Murenge wa Kiziguro, hombi ni mu Karere ka Gatsibo.

- Advertisement -

Hari n’abandi bakinnyi Akarere ka Gatsibo kifuza ko baza kugafasha muri buriya bukangurambaga barimo na Celestin Ndayishimiye ukina muri Etoile de l’Est  n’abandi.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 12, Kanama, 2022 hateganyijwe inama izahuza urubyiruko rwo muri Gatsibo, aba bakinnyi n’abayobozi b’aka Karere.

Itangazo ry’Akarere rivuga ko uko abo bakinnyi bazaza, uko bazataha n’ibindi byose bazakenera, Akarere kamaze kubitegura.

Itangazo ry’Akarere ka Gatsibo

Hagati aho ni ukureba niba ubuyobozi bwa APR FC buzabemerera kujya yo.

Ikindi ni uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki 11, Kanama, 2022 hari umukino wa gicuti wahuje wahuje APR FC na Gasogi FC urangira Gasogi FC iyitsinze 1-0 cyatsinzwe na Irakoze Mugisha Nelson.

Umukino wabereye ku kibuga cya APR FC kiba i Shyorongi mu Karere ka Rulindo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version