Umunyarwandakazi ukora umuziki kandi bisa n’ibyahiriye, Alyn Sano yasobanuriye itangazamakuru ry’imyidagaduro ko hari ikigo cyo muri Amerika(Label) bagiranye amasezerano y’imikoranire ariko kiramuvunisha.
Ndetse aherutse kwandika kuri X ko ashobora guhagarika umuziki, akigira mu bindi abona ko byamutunga neza kurushaho, adahora muri rwaserera.
Mu gusobanura iby’iki kibazo, yavuze ko hari amasezerano yagiranye n’inzu ifasha abahanzi yatumye ibikorwa bye bidindira hakaba hari ibihangano bye bikiri mu maboko yayo.
Ibyo biri mu byo avuga ko byamuciye intege, bituma ajya kuri X ahatangariza amagambo bamwe mu bamufana bafashe nk’aho ashobora gusezera ubuhanzi.
Ni amagambo avuga agahinda aterwa n’uko iyo Label yamutengushye, ikamuzirika ku katsi.
Ubwo itangazamakuru ryamubazaga icyo yashakaga kuvuga, yasubije ko aya masezerano yari yayasinye mu 2023, we n’abo bagombaga kwita ku nyungu z’umuziki we ariko ntibumvikana guhera ayo masezerano akimara gusinywa.
Avuga ko nyuma haje kwaduka ubwumvikane buke kuko ibyari bikubiye muri ayo masezerano bitubahirijwe uko biri.
Yasobanuriye IGIHE ko hari indirimbo zimwitirirwa ariko atari ize.
Zirimo iyitwa “Biryoha Bisangiwe” na “Head”.
Ati: “Havutse ubwumvikane buke kuko ibiri mu masezerano ntabwo byubahirijwe. Narabasezeye ariko banga ko dutandukana. Iriya miziki mwabonaga nkora imwe iranyitirirwa ariko si iyanjye. Ni ibintu birebire, nahise nshaka umunyamategeko wanjye. Byaramvunnye mu muziki no ku mutima. Bizarangira Imana niramuka ingiriye ibambe, barandusha amafaranga kandi ntabwo napfa kubatsinda”.
Ikibazo afite ni nawe, nk’uko byagenze kuri Mike Kayihura, yasinye amasezerano atabanje kumva neza ibiyakubiyemo byose.
Ubu yamaze kwitabaza inzego zitandukanye mu Rwanda zirimo na Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’Ubuhanzi ngo arebe ko hari icyo zamufasha.
Ati: “Ibyo bagombaga gukora ntabwo babikoze. Basubije inyuma umuziki wanjye ariko mu 2024 nahisemo kubigobotora. Ibikorwa byanjye byagenze gake atari uko ndi umunebwe ariko biri gukemuka abantu banyitege.”
Aherutse gusohora indirimbo yise “Fire”.
Aline Shingiro Sano avuga ko yatangiye umuziki we mu mwaka wa 2010 ubwo yaririmbaga muri korari y’ikigo cy’amashuri yizeho aho bita i Gitwe mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.
Yakomeje gukorera umuziki we muri korari yigisha bagenzi be baririmbanaga kugeza mu mwaka wa 2015 ubwo yahinduraga ibitekerezo akava muri korari.
Ubu ari mu bakobwa bakora umuziki neza kandi ukunzwe.