Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Science Ivuguruza Abavuga Ko ‘Nta Myaka 100 Bazamara’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubumenyi N'Ubuhanga

Science Ivuguruza Abavuga Ko ‘Nta Myaka 100 Bazamara’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 August 2021 10:53 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

N’ubwo ibyo bavuga hari ukuri kurimo hashingiwe ku bigaragara henshi,  ariko abahanga bavuga ko kwiheba, abantu bakavuga ko batarenza imyaka 100 ari uguhuka kuko bo baje gusanga abantu bifitemo ubushobozi bwo kuramba ariko ntibarenze imyaka 150.

Ku bahanga mu miterere y’umubiri w’umuntu cyane cyane mu byo bita genetics bemeza ko uko umuntu yabigenza kose, adashobora kuramba ngo arenze imyaka 150.

Bemeza ko n’ubwo umuntu yakwirinda uko ashoboye kandi bikamuhira ntarware indwara za cancers, umutima, diyabeti n’izindi, akiyitaho binyuze mu kurya indyo yuzuye, agakora imyitozo ngororamubiri akaruhuka bihagije… mbese agakora ibyo azi n’ibyo atazi ngo yirinde icyamutera uburwayi…byanze bikunze umuntu azapfa kandi ntazarenza imyaka 150 y’amavuko.

Abahanga bemeza ibi ni abize bakanonosora ibinyabuzima. Abo muri Silicon Valley( ni ikibaya kiba muri California muri Amerika kibamo ibigo binini by’ikoranabuhanga) bo bahangayikishijwe no gukora ikoranabuhanga rizatuma abantu babaho iteka…

N’ubwo icyifuzo cy’aba bahanga bo mu ikoranabuhanga ari cyiza kandi buri muntu yakwifuza ko kigerwaho, ariko abiga ibinyabuzima bo basanga ari ‘ukurota ku manywa.’

Bavuga ko uko umuntu akura, ni uko umubiri we utakaza uburyo bwawo bwo kwigira, ibyo abahanga bita  “physiological resilience.”

Inyigo iherutse gusohoka mu kinyamakuru cyandika ku makuru y’ubumenyi kitwa Nature Communications ivuga ko ikibazo kibaho kandi gituma umuntu apfa ari uko umubiri we utakaza uburyo bwo gusubiza inyuma uko wahoze.

Ni ibintu byikora kandi bibaho uko umuntu agenda akura.

Umuhanga wayoboye abandi bakoze ubu bushakashatsi witwa Timothy Pyrkov yavuze ko iby’uko abantu bakoresha ikoranabuhanga bakadindiza cyangwa bagasubiza inyuma imikurire bityo ntibasaze ari inzozi nziza ariko zidashoboka.

Ikigo akorera kiswe Gero[iri ni ijambo ry’Ikilatini rivuga gusaza] cyamaze imyaka myinshi kiga ngo kirebe koko iby’uko abantu bashobora kubaho badasaza.

Mu bushakashatsi bwabo bibanze ku batuye ibihugu birimo abantu bakuze nka Leta zunze ubumwe z’Amerika, u Burusiya n’u Bwongereza.

Abaturage bakoreweho ubushakashatsi bari bagabanyijemo ibyiciro hashingiwe ku myaka, ni ukuvuga abafite iri hagati y’imyaka 16 kugeza kuri 35, abafite imyaka yo hagati ni ukuvuga hagati y’imyaka 35 n’imyaka 65 n’abafite imyaka y’ubusaza ni ukuvuga guhera ku myaka 65 kuzamura.

Basuzumye impinduka ziba mu maraso y’abo bantu mu byiciro byabo, bareba n’uburyo uturemangingo fatizo tw’ariya maraso guhinduka uko umuntu akura, baratwitegereza basanga uko abantu bava mu cyiciro kimwe cy’imyaka bajya mu kindi, twa turemangingo tugera aho dugacika intege ntitwongere kwisubiranya ngo umuntu akomeze kugira itoto n’imbaduko z’abato.

Urugero rutangwa ni uko iyo umuntu akiri muto, agakomereka, umubiri we uba ufite ubushobozi bwo gusana ahakomeretse.

Iyo umuntu akiri muto akarwara ibicurane, akira bitabaye ngombwa ko bamuha ibinini.

Ibi akenshi bitandukana n’uko bigenda ku muntu ukuze kuko umubiri we uba warataje bwa buryo wahoranye bwo gusana ibyawangiritsemo kenshi bitabaye ngombwa ko anywa ibinini cyangwa indi miti.

Uko umuntu akura ni uko umubiri we utakaza ubushobozi wahoranye bwo guhangana n’ibibazo birimo udukoko tuwugarije bityo ugatakaza imbaraga akazahara.

Ya mbaduko umusore n’inkumi baba bafite igenda igabanuka uko akura, bikazarangira irangiye burundu, agapfa.

Insoro zigize amaraso y’umugabo ziri hagati ya miliyoni 4.5 na miliyoni 5.5 kuri metero kibe imwe y’amaraso n’aho ku bagore ziri hagati ya miliyoni 4 na miliyoni 5 kuri metero kibe imwe y’amaraso.

Ibi ni ibyemezwa n’abo mu ishuri ry’ubuzima n’ibinyabuzima rya Kaminuza yitwa University of Pittsburgh Medical Center.

Insoro zera( white blood cells) ziba ziri hagati ya 5000 na 10 000 kuri milimetero imwe ya kibe( kibe ni urugero rw’ubuso).

Udufashi( platelets) tuba turi hagati ya 140,000 na 400,000 kuri milimetero imwe ya kibe( cubic millimeter).

Iyo iyi mibare ihindutse biba ari ikibazo. Urugero rutangwa ni uko iyo insoro zitukura zigabanutse havuka ikibazo bita anemia, mu gihe iyo insoro zera zigabanutse bitera ikibazo abaganga bita neutropenia, iki kikaba ari ikibazo gishobora gutuma umubiri wibasirwa n’indwara.

Muri rusange kuramba birashoboka ndetse umuntu akaba yarenza imyaka 100 ariko icyo abahanga bemeza ni uko kurenza imyaka 150 BIDASHOBOKA.

TAGGED:AbahangaAmerikaBwongerezafeaturedInsoroUmubiriUturemangingo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Eddy Kenzo Yakoze Impanuka
Next Article Perezida Wa Centrafrique Ari Mu Rwanda, Yakiriwe Na Minisitiri Biruta
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?