Menu
Indimi
Advert

Ibyamamare

Eddy Kenzo Yakoze Impanuka

Yanditswe kuwa

Umuhanzi wo muri Uganda ufitanye isano n’Abanyarwanda nk’uko yigeze kubivugira i Kigali Eddy Kenzo yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 05, Kanama, 2021 avunika akaboko.

Iriya mpanuka yabereye mu muhanda uri ahitwa Masaka. Amazina ye y’ukuri ni Edriisa Musuuza.

Asanzwe akorera indirimbo mu nzu itunganya umuziki yitwa Big Talent Entertainment.

Ababibonye babwiye ikinyamakuru MBU ko imodoka ya Kenzo yahirimye iribirindura ariko ku bw’amahire avamo ari mizoma ariko yavunitse akaboko, akomereka no ku bindi bice by’umubiri.

Eddy Kenzo yavanywe muri iriya modoka yari yangiritse ari kuva amaraso ahantu henshi, ahita ajyanwa mu bitaro bya Maya biri i Masaka muri Uganda ngo yitabweho n’abaganga.

Amakuru y’impanuka ya Kenzo yemejwe n’ushinzwe gukurikirana ibikorwa bye witwa Fab Sham.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement