Menu
Indimi
Advert

Imikino

Gen. Sekamana Wayoboraga FERWAFA Yeguye

Yanditswe kuwa

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryemeje ko Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène wariyoboraga yandikiye abanyamuryango baryo abamenyesha ubwegure bwe.

Yeguye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mata 2021.

FERWAFA yatangaje ko mu ibaruwa ye, Sekamana yandikiye abagize Inteko Rusange ko yeguye ku bushake bwe.

Ati “Gukurikirana iby’umupira w’amaguru binsaba umwanya munini n’imbaraga nyinshi kuko ari ngombwa kubikurikirana umunsi ku munsi. Ibi bikaba binsaba kubikora nk’akazi gasanzwe ka buri munsi. Ndasanga kubikomatanya n’izindi nshingano zanjye bwite byagira ingaruka zitari nziza ku iterambere ry’umupira w’amaguru.”

Muri Werurwe 2018 nibwo Sekamana yatorewe kuyobora FERWAFA muri manda y’imyaka ine, atsinze Rurangirwa Louis bari bahanganiye uwo mwanya.

Manda ye yagombaga kurangira mu mwaka utaha.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement