Semakamba: Umugabo Wareze Umwami Rwabugiri Mu Nteko Y’Abaturage

Mu Ntara y’i Burasirazuba mu Karere ka Ngoma hari ahantu hazwi ngo ni ku Cyasemakamba. Ni ahantu hazwi kubera ibikorwa byahakorewe hari mo n’imikino y’umupira w’amaguru.

Uretse umupira w’amaguru wahakiniwe, muri Mata, 1998 hari bamwe mu bantu bari bahamijwe igihano cy’urupfu kubera uruhare rutaziguye bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahamijwe n’inkiko barasiwe ku kibuga cyo ku Cyasemakamba.

N’ubwo ari uko bimeze ariko, ku Cyasemakamba ni izina ryakomotse ku mugabo w’intwari Semakamba.

Semakamba yabaga mu mutwe w’ingabo z’u Rwanda zitwaga ‘Abatsinzi’.

- Advertisement -

Amateka azwi avuga ko uyu mugabo yigize ubutwari bwo kurega umwami w’u Rwanda witwaga Kigali IV Rwabugiri.

Umwami Kigali IV Rwabugiri yavutse mu mwaka wa 1853 atanga mu mwaka wa 1895 afite imyaka 42 y’amavuko

Rwabugiri amateka amusobanura nk’umwami w’intwari waguye u Rwanda kubera ibitero by’intambara bigera kuri 14 yagabye mu byerekezo byose byahoze kandi n’ubu bigikikije u Rwanda.

Yari atinyitse mu magambo avunaguye.

Icyakora Semakamba yamuregeye mu ruhame rw’abandi Banyarwanda, amurega kumurenganya.

Byatangiye ubwo Rwabugiri yari ari muri rumwe mu ngo ze rwahoze i Rwamagana hanyuma umwe mu bagize umuryango wa Semakamba aza gutera icumu mu nda igikomangoma kitwaga Cyitatire, uyu akaba yari mwene Rwabugiri.

Intego y’uwo muntu ngo yari ukwica uwo mwana wa Rwabugiri bityo mu kwihorera, umwami akazica abagize umuryango wa bugufi wa  Semakamba bose.

Ku bw’amahirwe ariko, Cyitatire ntiyapfuye ariko nanone ntibyabujije umwami guhora.

Hari inyandiko iri mu Ngoro y’Ukwigira kw’Abanyarwanda iri i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, ivuga Semakamba wari warokotse uguhora k’umwami, yatanze ikirego arega uwitwa ‘Rwabugiri’ nk’undi Munyarwanda uwo ari we wese.

Yamureze kuba yarahoreye umuntu utarapfuye kandi bikaba byari bihabanye n’umuco w’u Rwanda.

Ntabwo Rwabugiri yari arezwe nk’umwami ahubwo yari arezwe nk’undi Munyarwanda wese wahemukiye mugenzi we.

Mu nteko rero n’umwami Rwabugiri yari ahari yumva ibyo bamurega nka Rwabugiri wahoreye umuntu utarapfuye.

Mu nteko iburanisha, abakuru ndetse n’umwami ubwe banzuye ko uwo Rwabugiri atsinzwe.

Bamutegetse gushyingira umukobwa we uwo mugabo Semakamba kandi akamuha inka.

Iyi nkuru igaragaza ko mu Rwanda rwo hambere y’umwaduko w’Abazungu hari imanza zacibwaga mu mucyo kandi zitabera.

Birumvikana ko hataburaga izindi zaciwe nabi hakagira abarengana ariko ibyo ni rusange mu bantu.

Inyandiko iri mu nzu ndangamurage y’Ukwigira kw’Abanyarwanda iri i Nyanza
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version