Sematabaro W’Imyaka 26 Arakekwaho Kwica Nyirakuru

Mu Karere ka Burera, umurenge wa Gahunga haravugwa umusore w’imyaka 26 y’amavuko uvugwaho kwica Nyirakuru w’imyaka  88 amuziza imitungo.

Bari batuye mu Mudugudu wa Ruri, Akagari ka Gisizi, Umurenge wa Gahunga mu Karere ka Burera.

Amakuru bagenzi bacu bo ku UMUSEKE bahawe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze muri kariya gace bavuga ko Sematabaro yari asanzwe ari igihazi cyabuzaga abaturage umutekano mu bihe bitandukanye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge witwa David Nizeyimana yagize ati: “ “Byabaye nka saa moya n’igice, mpagera nka saa tatu. Ukekwa we ari mu baboko ya Polisi.”

- Advertisement -

Amakuru avuga ko uriya musore agomba kuba yajijije Nyirakuru imitungo.

Ngo umugore wa Sematabaro yaramuhunze kuko yahoraga amakubita

Abaturage bavuga ko Sematabaro yasaba Nyirakuru umurima kandi ntawo afite.

Ikindi ni uko uyu mukecuru yari asanzwe aba mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Binavugwa ko uriya musore yari amaze umwaka afunzwe akekwaho kwangiza inzu ye[y’uwo mukecuru] no kumutemera urutoki.

Uyu musore yaje kwirega, yemera icyaja arafungurwa ariko ntiyahinduka mu buryo bugaragara.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro by’Akarere ka Musanze gukorerwa isusuzuma.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version