Hagati Y’Igi N’Inkoko Habanje Iki?

Abantu biga ibinyabuzima n’abandi bajya bibaza icyabanje hagati y’inkoko n’igi. Babishingira ku ngingo y’uko inkoko itera igi, ariko nanone inkoko ikava mu isi yitwa umushwi.

Uburyo bwiza bwo gusubiza iki kibazo ni ugusubiza ko igi ari ryo ribanza kuko umushwi ukorerwa imbere mu igi binyuze mu kubundikirwa.

Inkoko yaturazwe yarabanje kuba  umushwi wakuriye  mu igi.

Iyo inkokokazi iteye igi ntiribundikire mu buryo bukurikije ibipimo by’ubushyuhe byabugenewe, rya gi nta yindi nkoko irivamo, ahubwo riba irihuri.

- Advertisement -

Ubirebeye muri iyo mfuruka, ubona ko inkoko ivuka ari uko igi ryabayeho kandi rikabundikirwa nk’uko bikwiye.

Igi ribundikiwe neza imbere muri ryo hiremamo umushwi.

Uwo mushwi ukurira mu muhondo w’igi.

Ubusanzwe igi rigira ibice byinshi ariko iby’ibanze ni igice gifite amazi n’ikindi gifite icyo Abanyarwanda bita ‘umuhondo w’igi’ cyangwa Yolk mu Cyongereza.

Birumvikana ko igice cy’inyuma ari ingenzi kugira ngo kirinde ibice birimo imbere bitangirika.

Inyandiko yiswe ‘Poultry Virtual Hatch Project’ ivuga ko muri uyu muhondo ari ho uturemangingo tw’intanga ebyiri zahuriye mu igi twihuriza tukarema umushwi.

Utwo turemangingo ni intangangabo z’isake n’intangangore z’inkokokazi.

Kubera ko inkoko ibarirwa mu biguruka, nayo igi ryayo ritangira kujya mu gihe cy’uburumbuke nyuma y’amasaha 24 ritewe.

Muzirikane ko hari izindi nyamaswa zitera amagi urugero nk’ingona.

Iyo twa turemangingo tw’igi ry’inkoko tumaze kwirema, dutangira kwicamo uduce tubiri, nyuma tukicamo uduce tune, nyuma uduce umunani, 16, 32, gutyo gutyo.

Nyuma yo kwiyegeranye gahoro gohoro, twa turemagingo dutangira kugaragara muri wa muhondo.

Kirazira kwimura amagi aho inkokokazi yayateye kuko ahita atakaza ubushyuhe bityo akaba amahuri.

Iyo ubushyuhe bukomeje gusigasirwa, bituma umushwi uri mu igi ubona ibiribwa ukeneye, ubushyuhe buhagije ndetse ukabona n’aho ushyira umwanda uwusohokamo.

Igishishwa cy’igi burya kirakomeye k’uburyo iyo uricuritse ukarishyura mu kanogo aho rikwirwamo neza mu mbavu  zaryo ntirigire aho risagura mu bwinyagamburiro bwaryo, imodoka yarica hejuru ushobora kurica hejuru ntirigire icyo riba.

Uku gukomera kugirira akamaro umushwi kuzageza igihe wo ubwawo uzaba ufite umunwa ukomeye bihahije k’uburyo umena igi ugasohoka.

Iby’igi n’umushwi biratangaje ariko muri rusange igi niryo rifite akamaro ku mushwi n’inkoko kuko ari ryo ntangiriro z’ubuzima bw’umushwi.

Habaye hari undi wagira icyo azi ku cyabanje hagati y’ibi byombi yatugezaho uko abizi.

Icyakora ni ngombwa ko ikintu cyose cyanditse kiba gifite aho cyakuwe haba muri raporo, haba ku bushakashatsi bwakozwe n’izindi ntiti cyangwa k’ubushakashatsi runaka yakoze ku giti cye.

Ubwanditsi bwa Taarifa ntibubogamiye ku idini cyangwa imyemerere iyo ari yo yose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version