Museveni Yasabye Imbabazi Kenya Kubera Umuhungu We Muhoozi

Kuri Twitter Perezida wa Uganda Yoweli Museveni yanditse ko yisegura ku baturage ba Kenya n’abandi batuye Afurika y’i Burasirazuba kubera ubutumwa umuhungu Gen Muhoozi Kainerugaba amaze iminsi acisha kuri Twitter.

Yanditse ati: “ Bavandimwe baturage ba Kenya, nanditse mbiseguraho kubera ubutumwa umuhungu wanjye  Gen Muhoozi amaze iminsi atangaza kuri Twitter  ashobora kuba yarababaje benshi.”

Museveni yabanje kubwira Perezida wa Kenya ko yongeye kumushimira uko yatsinze amatora yo kuyobora kiriya gihugu mu matora aheruka.

Ubu Kenya iyoborwa na William Ruto.

- Advertisement -

Yakomeje avuga ko bibabaje kuba umuhungu we Muhoozi yaragiye kuri Twitter akahandikira amagambo yajoraga imigendekere y’ariya matora ndetse akavuga ko bidatinze ashobora kwigarurira Nairobi.

Museveni yavuze ko n’ubwo umuhungu we yakoze ariya mafuti, ariko ngo asanzwe ari umugabo wakoze ibyiza kandi ugifite uburyo n’ubushake bwo kubikora.

Iyo ngo niyo mpamvu yamuhaye ipeti rya General w’inyenyeri enye.

Mu itangazo rye hari aho agira ati: “ Very Sorry Ndugu Zetu waKenya …”

Yasabye imbabazi n’abaturage ba Uganda bababajwe n’imyitwarire ya Muhoozi binyuze mu byo yandikiye kuri Twitter.

Muhoozi Yabaye Jenerali W’Inyenyeri ENYE Ariko Yamburwa Inshingano

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version