Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Sen. Jim Inhofe Yasuye u Rwanda Mbere Y’Uko Acyura Igihe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Sen. Jim Inhofe Yasuye u Rwanda Mbere Y’Uko Acyura Igihe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 October 2022 6:34 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Senateri James Mountain Inhofe wari umaze igihe ahagarariye Leta ya Oklahoma muri Sena y’Amerika ari mu Rwanda mu ruzinduko rwo gusezera ku nshuti ye  Perezida Paul Kagame.

Jim  Inhofe yari ari kumwe na bagenzi be barimo Senateri Rounds na Senateri  John Boozman.

Perezida Kagame yakiriye  aba banyacyubahiro basanzwe ari inshuti z’u Rwanda ndetse abatembereza mu rwuri rw’inyambo ze ruri mu Karere ka Bugesera ahitwa Kibugabuga.

Ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro bya Perezida Kagame handitse ko yaganiriye n’aba banyacyubahiro ku ngingo zitandukanye zirimo uko umutekano uhagaze mu Karere u Rwanda ruherereyemo n’ahandi.

Senateri Inhofe ni umwe mu nshuti z’u Rwanda ndetse mu kwezi gushize Perezida Kagame yamushimiye uburyo yabaniye u Rwanda mu myaka yose yamaze mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika.

Perezida Kagame yabatembereje mu rwuri rw’inyambo ze ruba Kibugabuga mu Karere ka Bugesera

Jim Inhofe ni Senateri mu Nteko ishinga amategeko y’ Amerika uhagarariye Leta ya Oklahoma guhera mu mwaka wa 1994.

Yavutse mu mwaka wa 1934.

Abarizwa mu ishyaka ry’aba Republican. Muri Sena yari asanzwe ahagarariye Komite y’ibidukikije n’imirimo rusange.

Yatangiye kuyiyobora mu mwaka wa  2003 kugeza mu mwaka wa  2007, arongera ahabwa izo nshingano

Mu mwaka wa 2015 kugera muwa 2017 yongeye kuyiyobora.

Biteganyijwe ko muri Mutarama 2023 ari bwo azajya mu kiruhuko cy’izabukuru, akazaba amaze imyaka 35 ari Senateri uhagarariye Oklahoma  mu Nteko ishinga amategeko.

Amaze imyaka 50  ari umunyapolitiki.

Muri Nzeri, 2022 Perezida Kagame  yavuze ko umubano wa Senateri Inhofe n’u Rwanda wagize uruhare rukomeye mu gushimangira imikoranire ya Amerika n’u Rwanda.

TAGGED:AmerikaBugeserafeaturedKagameRwandaSenateri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abana B’i Rusizi Baganiriye Ku Bibabangamiye
Next Article Ubushinjacyaha Bwasabiye Prince Kid Gufungwa Imyaka 16
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?