Senateri James Mountain Inhofe wari umaze igihe ahagarariye Leta ya Oklahoma muri Sena y’Amerika ari mu Rwanda mu ruzinduko rwo gusezera ku nshuti ye Perezida Paul Kagame.
Jim Inhofe yari ari kumwe na bagenzi be barimo Senateri Rounds na Senateri John Boozman.
Perezida Kagame yakiriye aba banyacyubahiro basanzwe ari inshuti z’u Rwanda ndetse abatembereza mu rwuri rw’inyambo ze ruri mu Karere ka Bugesera ahitwa Kibugabuga.
Ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro bya Perezida Kagame handitse ko yaganiriye n’aba banyacyubahiro ku ngingo zitandukanye zirimo uko umutekano uhagaze mu Karere u Rwanda ruherereyemo n’ahandi.
Senateri Inhofe ni umwe mu nshuti z’u Rwanda ndetse mu kwezi gushize Perezida Kagame yamushimiye uburyo yabaniye u Rwanda mu myaka yose yamaze mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika.
Jim Inhofe ni Senateri mu Nteko ishinga amategeko y’ Amerika uhagarariye Leta ya Oklahoma guhera mu mwaka wa 1994.
Yavutse mu mwaka wa 1934.
Abarizwa mu ishyaka ry’aba Republican. Muri Sena yari asanzwe ahagarariye Komite y’ibidukikije n’imirimo rusange.
Yatangiye kuyiyobora mu mwaka wa 2003 kugeza mu mwaka wa 2007, arongera ahabwa izo nshingano
Mu mwaka wa 2015 kugera muwa 2017 yongeye kuyiyobora.
Biteganyijwe ko muri Mutarama 2023 ari bwo azajya mu kiruhuko cy’izabukuru, akazaba amaze imyaka 35 ari Senateri uhagarariye Oklahoma mu Nteko ishinga amategeko.
Amaze imyaka 50 ari umunyapolitiki.
Muri Nzeri, 2022 Perezida Kagame yavuze ko umubano wa Senateri Inhofe n’u Rwanda wagize uruhare rukomeye mu gushimangira imikoranire ya Amerika n’u Rwanda.