Sen Zephrin Kalimba Yapfuye

Umwe mu bayobozi baharaniye iterambere ry’abasigajwe inyuma n’amateka witwa Sen Kalimba Zephrin yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe gito nk’uko Igihe yabyanditse.

 Amakuru abo mu Muryango uharanira iterambere ry’abasigajwe inyuma n’amateka batanga avuga ko uriya mugabo yari amaze iminsi micye arwariye mu bitaro byitiriwe umwami Faysal.

Mbere y’uko Sen Karimba Zephrin aba Senateri yahoze ayobora Umuryango uharanira inyungu z’abasizwe inyuma n’amateka, COPORWA.

Yabaye Senateri mu mwaka wa 2012.

- Advertisement -

Yari atuye muri Kicukiro.

Azashyingurwa tariki 06, Mutarama, 2022.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version