Tutu Yari Yarategetse Ko Umubiri We Uzayengesherezwa Mu Mazi Yatuye

Nyakwigendera Archibishop Desmond Tutu mbere y’uko apfa yasabye ubwo ko umubiri we uzacanirwa  mu mazi yatuye kuri 150°C hakoreshejwe uruvange rw’amazi n’ikinyabutabire kitwa hydroxyde de potassium hanyuma amagufwa nayo agatwikirwa mu mashini bita crémulateur.

Ni uburyo yahisemo bwo gushyingurwa bwiyubashye kandi butangiza ibidukikije.

Ubu buryo abahanga bita Aquamation ni uburyo bwatangiye gukoreshwa mu mwaka wa 1880 nk’uko bitangazwa na Le Courrier International ariko bukaba bukoreshwa n’abantu bacye kugeza ubu.

BBC Africa yanditse ko Desmond Tutu yari yarasabye ko umubiri we wagenzwa kuriya aho hanyuma ivu ry’amagufwa ye rigashyirwa mu kantu kihariye rigashyingurwa.

- Advertisement -

Ibi niko byagenze ubwo bamushyinguraga ku Bunani bwa 2022 .

Ubusanzwe gushyingura umubiri w’umuntu barangije kuwucanira ku rwego rutuma uyenga ugahinduka amazi, nibwo buryo bwiza bwo kumushyingura bidahumanyije ibidukikije kurusha kumutwika wese yakabaye bagashyingura ivu.

Bigabanya kugeza ku kigero cya 90% umwotsi wari bujye mu kirere kandi ngo Tutu nibyo yifuzaga.

Ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo kitwa The Standard kivuga ko byari bisanzwe bizwi ko Desmond Tutu yari umuntu waharaniye ko ibidukikije birengerwa mu kirekire yamaze ku isi.

Bamwitaga mu Gifarasnsa éco-guerrier’.

Ivu ry’umubiri we rikaba rishyinguye muri Katedalari yitiriwe Mutagatifu Joriji.

Muri iyi Katedalari kandi niho umubiri we wari warashyizwe kugira ngo abantu bamukundaga babone uko bamusezeraho bwa nyuma.

Desmond Tutu yari yarasabye abo mu muryango we kutazamukoreshereza isanduku ihenze cyane ngo bategure umuhango w’akataraboneka wo kumusezeraho.

Kuri we ibyo byose byari ubusa, nta mpamvu yo gusesagura.

Ubwo Afurika y’Epfo yari imaze gusohoka muri Apartheid, Perezida Nelson Mandela yagize Musenyeri Tutu umukuru wa Komisiyo y’Ukuri n’Ubwiyunge, ahabwa inshingano zo gukora iperereza ku byaha byakozwe mu gihe cy’ivanguraruhu.

Yabaye Musenyeri wa Diyosezi ya Johannesburg kuva mu 1985 kugeza mu 1986 nyuma aza gushingwa Arkidiyosezi ya Cape Town kuva mu 1986 kugeza mu 1996.

Yaje no kuba Umunyamabanga mukuru w’Ihuriro ry’amadini muri Afurika y’Epfo.

Umuhate we watumye ahabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu mwaka 1984.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version