Senateri Evode Arasaba Polisi Kudahisha Camera Mu Mateke

Senateri Me Evode Uwizeyimana asaba Polisi kudahisha mu masaka, mu mateke no mu bihuru cameras zifotora ibinyabiziga bikoresha moteri byiruka ku muvuduko muremure.

Asaba kandi ko hagati y’icyapa cyemerera umuvuduko w’ibilometero 80 n’icyemerera uw’ibilometero 60 hagombye kujyamo iw’ibilometero 70.

Yabivuze ubwo Inteko ishinga amategeko imitwe yombi yari yateranye ngo yumve ibisobanuro bya Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ku byakozwe muri NST 1.

Ati: “ Ku byerekeye imihanda, hari aho ubona icyapa cy’ibilometero 80 cyangwa icya 60 ntumenye aho kirangirira ngo winjire mu kindi cyangwa se icyapa cya 80 kigakurikirwa n’icya 60. Ntabwo imodoka ifite amaferi nk’ay’imbwa buriya. Byanga bikunda niba imodoka iri muri 80, iyo uvuye mu cyapa cya 80 winjira mu cya 60, ibyo bintu mwese mutwara imodoka mubizi, byica breakpads( ibyuma bituma imodoka ifata feri), byica ama plaquettes”.

Evode avuga ko ahandi mu bihugu by’amahanga yaba we yaba na Minisitiri w’Intebe nk’uko abivuga, haba uburyo bwo gufasha ikinyabiziga kuva mu muvuduko wa kilometero ujya muwa kilometero 60 bigakorwa binyuze mu gushyiraho icyapa cy’ibilometero 70.

Kuri we, icyo cyapa gifasha umuntu kuva mu bilometero byinshi ajya mu bilometero bike kandi akabikora atararenza umuvuduko.

Anenga ko mu Rwanda ibyo atari ko bimeze ahubwo ko uva mu cyapa cya 80 ujya mu cya 60 hagati aho hakaba ‘camera y’umupolisi iri mu mateke cyangwa mu gihuru’.

Senateri Evode Uwizeyimana asanga camera idakwiye kuba mu masaka, mu mateke cyangwa mu gihuru.

Ati: “ Camera ni iyo gukumira ibyaha ntabwo ari source of income[ikintu kibyara amafaranga]”.

Ku rundi ruhande, ashima ko hari ibyapa Polisi yashyizeho biburira abantu ko hari camera imbere ariko akanenga ko hari izindi Polisi ihisha mu masaka no mu mateke.

Asaba kandi ko ibyapa byanditseho ngo ‘Danger’ byari bikwiye kugira ibindi bisobanuro bibiherekeza, bigasobanurira abaturage ubwoko bw’iyo danger.

Mu magambo ye Senateri Me Evode Uwizeyimana ati: “ Hari ibintu abantu bakora ugasanga barakora ibintu batize sincerely speaking”.

Si ubwa mbere Sen Evode Uwizeyimana anenze imikorerwe y’imihanda yo mu Rwanda kuko mu mezi ashize yigeze kugaruka ku muhanda wa Sonatubes-Prince House-Kanombe avuga ko nyuma y’igihe gito wuzuye wahise utangira kuba ibinogo.

Hari mu kiganiro Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo Eng Patricie Uwase yari yaje kubwiriramo abagize Inteko ishinga amategeko imitwe yombi uko imihanda y’u Rwanda iteye muri iki gihe hamwe n’uko bateganya kuzakora indi mu gihe kiri imbere.

Uwase yasubije ko uwo muhanda wubatswe huti huti usondetswe n’Ikigo cy’Abashinwa cyari cyapatanye, wubakwa vuba vuba kugira ngo abashyitsi bo muri  CHOGM bazasange uri nyabagendwa.

Ku byerekeye cameras nazo, mu mwaka wa 2019 zigeze guteza sakwe sakwe ubwo Polisi yashyiragaho ibyapa bibuza abantu kurenza kilometero 40 ku isaha.

Byateje impaka zikomeye bigera mu itangazamakuru kugeza ubwo Perezida wa Repubulika ari we wagize icyo abivugaho Polisi ihita ikuraho ibyo byapa.

Kagame yavuze ko uko bigaragara Polisi yashyizeho ibyo byapa ishaka amafaranga, nyungamo ko umuvuduko wa kilometero 40 ari muto ku buryo n’umuntu ugenda n’amaguru yawugenda.

Ku byerekeye ikibazo Senateri Evode Uwizeyimana yavuze cy’uko camera zidakwiye guhishwa mu mateke, Polisi ntacyo irabitangazaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version