Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Senateri Mike Enzi Wari Inshuti Y’u Rwanda Yapfuye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Senateri Mike Enzi Wari Inshuti Y’u Rwanda Yapfuye

admin
Last updated: 27 July 2021 10:45 am
admin
Share
SHARE

Mike Enzi wahoze ari Senateri uhagarariye Leta ya Wyoming muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yapfuye ku myaka 77.

Enzi yari amaze iminsi mu bitaro nyuma y’impanuka yakoze ku wa Gatanu atwaye igare, akavunika ijosi n’imbavu.

Yabonywe n’abantu aryamye iruhande rw’igare, atumva. Mu iperereza Polisi ivuga ko nta makuru irabona ko hari umuntu wagize uruhare muri iyo mpanuka yabereye hafi y’urugo rwe mu Mujyi wa Gillette.

Enzi yabaye senateri kuva mu 1996, akaba umwe mu bagize ishyaka ry’aba-Republicains.

Mu 2019 yaje gutangaza ko adakeneye manda ya gatanu, avuga ko akeneye kuba hafi y’umuryango we.

Muri uyu mwaka yasimbuwe na Senateri Cynthia Lummis.

Enzi yatangiye politiki ku myaka 30, aba Meya w’umujyi wa Gillette, mu 1986 aba umudepite muri Leta ya Wyoming, mu 1986 aba senateri muri iyo leta mbere yo kuzamuka akagera ku rwego rw’igihugu cyose.

Mu gihe cye nka senateri yari umwe mu bakunda gusura u Rwanda, mu gihe giheruka ni mu myaka ya 2016, 2017, 2018 na 2019.

Muri Gashyantare 2019 ubwo yari mu Rwanda yitabiriye isengesho hamwe Perezida Kagame na Jeannette Kagame, ryiswe “Codel Prayer Breakfast”.

Ryahurije hamwe abayobozi bakuru b’igihugu n’itsinda ry’abagize Inteko Ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe za Amerika, bari mu ruzinduko mu Rwanda.

Iryo tsinda ryari riyobowe na Senateri James Inhofe uhagarariye Leta ya Oklahoma, rikabamo Senateri Mike Enzi, Senateri John Boozman uhagarariye Arkansas na ba depite Greg Gianforte na Mike Kelly.

Enzi yavutse ku wa 1 Gashyantare 1944, mu gace ka Bremerton muri Washington. Umuryango we waje kwimukira mu gace ka Thermopolis muri Leta ya Wyoming.

Perezida Paul Kagame mu ifoto y’urwibutso hamwe na Senateri Mike Enzi (ibumoso) na Jim Inhofe (iburyo) nyuma y’ibiganiro bagiranye muri Village Urugwiro mu Ukwakira 2017
Mike Enzi yitabiriye amasengesho hamwe na Perezida Kagame na Madamu, yabereye muri Kigali Marriott Hotel muri Gashyantare 2019
TAGGED:featuredMike EnziPaul Kagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi Wa Polisi Y’U Rwanda Ari Muri Malawi Kuganira Ku ‘Guhanahana Amakuru’
Next Article AKUMIRO: Uko Abayobozi Bamwe Basesagura Ubwizigame Bw’Abanyarwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?