Guhera ku wa Gatanu taliki 12, Gicurasi, 2023 bamwe mu baturage batangiye kwigaragambya bamagara manda ya gatatu bavuga ko Perezida w’igihugu cyabo Macky Sall ashaka kwiyamamariza. Baramagana Macky Sall bakavuga ko bashyigikiye utavuga rumwe nawe witwa Ousmane Sonko.
Aba bagabo bombi nibo bavugwa ko bazaba bahanganye cyane mu matora y’Umukuru w’igihugu azaba muri Gashyantare, 2024.
RFI ivuga ko abigaragambya bamagana Macky Sall ari abibumbiye mu ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta yihurije mu kitwa Mouvement des Forces Vives du Sénégal F24.
Ni ihuriro ry’amashyaka agera ku 170 ari kumwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.
Abigaragambya bavuga ko n’ubwo Macky Sall atererura ngo avuge ko aziyamamaza, amakuru bafite ari ay’uko abifite muri gahunda, akaba akireba umwanya wazaba mwiza wo kubitangarizaho.
Bamusaba kutazahirahira ngo agire icyo abitangazaho, ahubwo ko yazarekera abandi nabo bakiyamamariza kuyobora Senegal.
Ikindi abakurikiranira hafi politiki ya Senegal bavuga, ni uko ubutegetsi bwa Sall bufite gahunda yo kubanza gufunga Sonko kugira ngo ibyo kwitambika imigambi ya Sall biba bigenze make.
Ousmane Sonko azitaba urukiko kuri uyu wa Kabiri taliki 16, Gicurasi, 2023.
Mu kwigaragambya kwabo, abaturage bashyigikiye Sonko bavugaga ko ari we bitezemo umutabazi, n’aho ko Macky Sall ari umunyagitugu, ukwiye kubisa abandi.
Banasabaga ko imfungwa za politiki yafunze zafungurwa.
Umwe mu bacuruzi b’i Dakar witwa Babacar Touré avuga ko muri iki gihe abaturage bakenyeye barakomeza kandi ko biteguye kwamagana Macky Sall kugeza ubwo azazibukira burundu ibyo kwiyamamaza.
Undi munyapolitiki wo muri Senegal ufite ijambo mu rubyiruko nawe udashaka Macky Sall ni uwitwa Khalifa Sall.