Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Senegal Yegukanye Igikombe Cya Afurika, Itangaza Umunsi w’Ikiruhuko Mu Gihugu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Senegal Yegukanye Igikombe Cya Afurika, Itangaza Umunsi w’Ikiruhuko Mu Gihugu

admin
Last updated: 07 February 2022 9:54 am
admin
Share
SHARE

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Senegal yegukanye igikombe cya Afurika itsinze Misiri, Perezida Macky Sall ahita atangaza umunsi w’ikiruhuko kuri uyu wa Mbere kugira ngo abaturage babyine intsinzi.

Mu mukino wa nyuma wabereye kuri Olembe Stadium mu murwa mukuru wa Cameroon, Yaoundé, amakipe yabanje kunganya ubusa ku busa mu minota 90 y’umukino, hashyirwaho iminota 30 y’inyongera ariko rubura gica.

Hitabajwe penaliti, maze Sadio Mane atera iya nyuma yatumye begukana igikombe cya Afurika cya mbere mu mateka ya Senegal, batsinze Misiri kuri penaliti 4-2.

Misiri ni yo ifite ibikombe byinshi bya Afurika, birindwi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Mane watowe nk’umukinnyi mwiza w’iri rushanwa yabashije kwinjiza penaliti mu gihe iyo yabonye mu mukno hagati yayiteye mu maboko y’umunyezamu Mohamed Qotb Abou Gabal Ali uzwi nka Gabaski, wa Misiri.

Senegal yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma mu 2019 itsindwa na Algeria. Yageze ku mukino wa nyuma nanone mu 2002, nabwo iratsindwa.

Kwegukana iki gikombe byatumye Perezida Sall wagombaga gusura Comoros nyuma y’urugendo yahereye mu Misiri na Ethiopia, abisubika kugira ngo yishimane n’ikipe y’igihugu izwi nka Les Lions de la Teranga.

Itangazo ryasomewe kuri televiziyo y’igihugu, RTS, ryemeje ko kuri uyu wa Kabiri Perezida Sall yakira iyi kipe mu ngoro y’umukuru w’igihugu.

Yahise anatangaza umunsi w’ikiruhuko ugomba guhemberwa abakozi bose mu gihugu, mu kwishimira intsinzi.

- Advertisement -

Sadio Mane yatowe nk’umukinnyi w’irushanwa, Édouard Mendy wari mu izamu rya Senegal atorwa nk’umunyezamu mwiza, mu gihe uwatsinze ibitego byinshi ari Vincent Aboubakar wo muri Cameroon, watsinze ibitego 8.

Perezida Macky Sall yari mu byishimo bikomeye
Hatanzwe umunsi w’ikiruhuko ngo abaturage babyine intsinzi
TAGGED:AFCON 2022CameroonIgikombe cya AfurikaMacky SallSenegalUmupira w'amaguru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Akababaro K’Umuzamu Urinda Imari Yawe
Next Article Amerika Yihanangirije Ubutegetsi Bwa Uganda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

APR FC Yatsinze Rayon Iyirusha Bifatika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rayon Igiye Kongera Kumvana Imitsi Na APR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Atlético de Madrid Yinjiye Muri Visit Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

APR BBC , UGB Na Dolphin BBC Ya Uganda Yabonye Intsinzi Mu Mikino Yo Kwibuka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?