Sepp Blatter ararembye

Bwana Sepp Blatter wigeze kuyobora FIFA ari mu bitaro. Byatangajwe n’umukobwa we witwa Corinne Blatter Andenmatten.

Yavuze ko Se arwaye ariko ko ubuzima bwe butari mu kaga ko kuba indwara yamuhitana. Blatter ni umusaza w’imyaka 84 y’amavuko akaba yaravuye ku buyobozi bwa FIFA muri 2015 amaze imyaka 17 ayiyobora.

Icyo gihe yatawe muri yombi n’abakozi ba FBI ari kumwe na mugenzi Michel Platini wayoboraga Impuzamiryango ya Federasiyo z’umupira w’amaguru i Burayi, Bwana Michel Platini n’abandi bakurikiranwagaho ruswa.

Blatter yavugwaho guha Michel Platini ruswa ya Miliyoni 2 z’amafaranga yo mu Busuwisi( aho FIFA ikorera) kugira ngo azamukorera ubukangurambaga yongere atorerwe kuyobora FIFA. Icyo gihe hari muri 2011.

- Advertisement -

Kugeza ubu abo mu muryango wa Sepp Blatter ntibaratangaza icyo arwaye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version