Sergio Ramos Ati: “ Nkiri Umwana Nakundaga Ronaldo’

Umwe mu bana bo muri Paris Saint Germain academy ni ukuvuga abana batozwa n’abantu bo muri iriya kipe yabajije Sergio Ramos umukinnyi yakundaga akiri muto, undi asubiza yakunze Ronaldo.

Ni mu kiganiro aba bana bagiranye n’ibyamamare byo muri Paris Saint Germain biri mu Rwanda guhera mu mpera z’Icyumweru gishize.

Aba bakinnyi baganiriye na bariya bana ndetse n’abanyamakuru nyuma yo gusura ibirunga babona ingagi.

Umwana yamubajije uko yiyumva kuba ari mu Rwanda, undi amusubiza ko ari ibintu byiza kandi ngo birashimishije kuba Abanyarwanda ari abantu basabana.

- Advertisement -

Kaylir Navas we avuga ko u Rwanda rufite ingagi nziza kandi ngo ni yasanze ari nk’inshuti ze.

Ibindi byamamare byari kumwe n’uyu mukinnyi uvuga Icyesipanyole niyo abajijwe mu bindi bihugu yateruye umwana wari umubajije uko yumva amerewe iyo yicaye imbere aho bose bamubaza.

Umwana yahageze undi amubaza we uko yiyumva undi amusubiza ko nta cyo yumva.

Umuyobozi muri RDB ushinzwe ubukerarugendo Madamu Ariella Kageruka yashimye ko bariya bashyitsi basuye u Rwanda bakagera henshi bateganyije kandi ngo uretse no

Madamu Clare Akamanzi uyobora RDB avuga ko kuba bariya bashyitsi ari abo gushima kubera ko kuba baraje mu Rwanda bizagira icyo bizamura mu ishusho n’izina u Rwanda rusanzwe rufite yo.

Ati: “ Twe icyo u Rwanda rushaka ari uko izina ryarwo ritsinda, rikamenyekana, igihugu kigatera imbere kuko ari intege yarwo.”

Yarangije ijambo rye ashimira abo bakinnyi igihe bamaze mu Rwanda kandi abifuriza kuzagira urugendo rwiza basubira mu rugo.

Abo bakinnyi ni Sergio Ramos, Keylor Navas na Julian Draxler.

Mu mwaka wa 2021 ubwo Perezida Kagame yagiranaga ikiganiro n’abaturage, yakomoje k’urukundo akunda Arsenal ndetse na Paris Saint Germain.

Icyo gihe yavuze ko kuba u Rwanda rukorana na Paris Saint-Germain bishingiye no kuba ifite n’abakinnyi beza.

Muri Nzeri, 2021 Perezida Kagame yasubije umunyamakuru  Clèophas Barore  ko Paris Saint- Germain ari ikipe nziza  ndetse mu bakinnyi beza ifite harimo na Messi, Neymar, Mbappé n’abandi.

Ubu u Rwanda rukorana n’amakipe abiri akomeye ari yo Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version