Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuti Wa Mbere Urinda Abageze Mu Zabukuru Indwara Yo Kwibagirwa Wakozwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubumenyi Rusange

Umuti Wa Mbere Urinda Abageze Mu Zabukuru Indwara Yo Kwibagirwa Wakozwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 June 2021 8:09 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abantu bakuru  bafite guhera ku myaka 75 kuzamura bakunze kugira ikibazo cyo kwibagirwa.Ubu muri Amerika hakozwe umuti wa mbere urinda ko uturemangingo nyabwonko dushinzwe kubika amakuru mu gihe kirekire twangirika.

Abasoma Taarifa bazi neza ko hari ubwo abantu bakuru babigirwa cyane kugeza n’ubwo bibagirwa amazina y’abo babana.

Umuti wakozwe n’ikigo gikora imiti cyo muri Amerika kitwa Biogen cyakoze umuti uhabwa abasaza cyangwa abakecuru ukarinda ko protein yitwa amyloid  yangiza igice cy’ubwonko gishinzwe kwibuka, umuntu akazageza ubwo yibagirwa byinshi harimo nawe ubwe.

Umuti wakozwe bawise aducanumab kandi kugeza ubu Ikigo cy’Amerika gishinzwe imiti kitwa US Food and Drug Administration (FDA) cyemeza ko uriya muti ufite akamaro.

Kugeza ubu hari Abongereza 100 000 bitaguye kuzahabwa uriya muti nuramuka wemejwe n’ikigo cyabo gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro.

Muri Amerika hari abaturage 3000 bawuhawe kandi ibizami byakozwe nyuma byerekanye ko hari akamaro wagize

Ku rundi ruhande ariko, hari abahanga basaba abantu kwirinda gutangira kubyinira ku rukoma kuko uriya muti utarageragerezwa ku bageze mu zabukuru bo mu bihugu n’amoko atandukanye kugira ngo harebwe niba ari ingirakamaro kuri bose kandi ku rugero rumwe.

Hari ibyuma bishinzwe gupima uko ubwonko bw’abantu busaza

Protein yitwa Amyloid niyo ituma  mu bwonko hazamo ibibazo bituma umuntu ukuze cyane atabsaha kwibuka no gutekereza mu buryo busanzwe, ahubwo bigakora gake.

Iteza kandi ibibazo butuma umuntu ukuze atavuga neza, akavuga arandaga.

Hari umuhanga mu mikorere y’ubwonko wabwiye BBC ko n’ubwo buriya bushakashatsi ari ingirakamaro, ariko buri bukome mu nkokora umuhati wari umaze igihe kirekire ushyirwaho n’abahanga ngo babanze basobanukirwe neza inzira bicamo kugira ngo ubwonko bw’umuntu busaze kugeza ubwo bwibagirwa n’amazina ya nyirabwo.

Dr Robert Howard avuga ko abahanga bagombye gukorana hagati y’abahanga ari ingenzi kugira ngo hatazagira abatambamira abandi mu rugamba rwo kumenya ibyihishe inyuma yo gusaza no kwibagirwa k’ubwonko bwa muntu.

Indwara itera abantu kwibagirwa bayita  Alzheimer.

TAGGED:AbagezeAmerikafeaturedIndwaraIzabukuru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Dosiye Ya Karasira Yagejejwe Mu Bushinjacyaha
Next Article Umunyarwanda Yiciwe Urw’Agashinyaguro Muri Uganda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Ruri Kureshya Abakire Bo Mu Buhinde

MINEDUC Yagiye Gutoza Abanyeshuri Isuku

Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500

Muhanga: Bashinja Sosiyete Icukura Amabuye Y’Agaciro Kubambura

Miliyari Frw 1.2 Ziva Mu Gusura Nyungwe Zigiye Gufasha Abandi Bayituriye Kubaho Neza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

You Might Also Like

Mu mahanga

Umwami Wa Maroc Yandikiwe Ikiruhuko Kubera Uburwayi 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi N'Ubuhanga

Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?